issa
Sudan: 28 baguye mu gitero cya drone cyagabwe mu isoko rya Al-Safiya

Feb 16, 2026 - 21:28
 0

Abantu 28 baguye mu gitero cya drone cyagabwe mu isoko ryo mu gace ka Al-Safiya kegereye umujyi wa Sodari, uherereye mu ntara ya Majyaruguru ya Kordofan mu gihugu cya Sudan.

Ni amakuru yatangajwe na Emergency Lawyers, umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu ukorera muri icyo gihugu, kuri uyu wa mbere tariki ya 16 Gashyantare 2026.

Nk’uko uwo muryango ubivuga, ni uko icyo gitero cyagabwe ku cyumweru mu masaha y’igicamunsi, kikagabwa mu isoko ryari ririmo abagore n’abagabo, bituma abantu 28 bahasiga ubuzima mu gihe abagikomerekeyemo bataramenyekana neza.

Umuryango wa EL watangaje iyi nkuru wavuze ko nubwo abagabye icyo gitero bataramenyekana, ariko hari ibimenyetso byagaragaje ko ari bamwe mu bagize umutwe witwaje intwaro wa RSF umaze igihe uhanganye n’ingabo za Sudan kuva mu 2023.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ku isi ikomeje kwamaganira kure ibyo bitero bikomeje kubuza ubuzima abasivili b’inzirakarengane, isaba ko impande zihanganye zakubahiriza uburenganzira burengera ikiremwamuntu ndetse n’uburengera abasivili mu bihe by’intambara.

Kugeza ubu abaturage ba Sudan bakomeje gutabaza basaba ubufasha imiryango irengera ikiremwamuntu ku isi, mu gihe inzara, ubukene n’indwara z’ibyorezo bigikomeje kubugariza.

Feb 16, 2026 - 21:34