issa
Pariki  y’Akagera yinjije asaga miliyari 7,2 Frw mu 2025

Feb 16, 2026 - 20:39
 0

Ubuyobozi bwa Pariki y’Igihigu y’Akagera bwatangaje ko mu mwaka wa 2025 iyi pariki yinjirije u Rwanda, asaga miliyari 7,2 z’amafaranga y’u Rwanda (miliyoni 5,06 z’amadolari ya Amerika) avuye mu bikorwa by’ubucuruzi, bikaba bingana n’izamuka rya 5,4% ugereranyije n’umwaka wa 2024.

Pariki y’Akagera mu mwaka wose yakiriye abayisura 59 538, muri bigaragaza izamuka rya 8% ku mubare w’abayisura ugereranyije n’umwaka wabanje wa 2024. 

Abanyarwanda bangana na 47% by’abasuye, abaturutse mu mahanga na bo bangana na 47%, mu gihe abanyamahanga batuye mu Rwanda bangana na 6%.

Iyi pariki y'Akagera yanabashije kwiyishyurira ikiguzi cy’imikorere ya buri munsi (hatabariwemo ishoramari n’ibikorwa remezo binini) ikoresheje amafaranga yinjije ubwayo. 

Aya mafaranga yashyizwe mu bikorwa byo kubungabunga inyamaswa, guteza imbere imibereho y’abaturage baturiye Pariki, harimo n’inkunga itangwa muri gahunda yo kugabana inyungu z’ubukerarugendo ku rwego rw’igihugu, “Special Guarantee Funds” (ikigega cyishyura imitungo y’abaturage yangijwe n’inyamaswa), imishahara n’iterambere ry’abakozi, imicungire ya pariki no kuyisana aho bikenewe.

Kubera iyi ntambwe, Pariki y’Akagera yabaye pariki ya mbere icungwa n’Umuryango nyafurika ushinzwe Pariki (African Parks Network) ibasha kwihaza mu mikorere yayo, bigaragaza umuhate w’u Rwanda mu kubungabunga ibidukikije mu buryo burambye.

Mu 2025, ikinyamakuru National Geographic cyashyize Akagera ku rutonde rw’ahantu 25 heza ku Isi hagomba gusurwa mu 2026. Ibi byabaye intambwe ikomeye ku bukerarugendo bw’u Rwanda.

Ubuyobozi bwa Pariki bwavuze ko ibyo bidashingiye gusa ku bwiza bw’ahantu n’inyamaswa zihaboneka, ahubwo rinashimangira ku myaka irenga icumi ishize yo kongera gusana no kuzahura urusobe rw’ibinyabuzima byagezweho binyuze mu bufatanye bw’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) na African Parks, bwatumye Pariki y’Akagera yongera kuba pariki ibamo inyamaswa eshanu zikomeye ku Isi (Big Five).

Ibi bishyira kandi iyo Pariki ku rwego rwo hejuru nk’ikimenyetso cy’intsinzi mu kubungabunga ibidukikije no guteza imbere ubukerarugendo burambye, ndetse bikazamura izina ry’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.

Mu 2025 habaye igikorwa cy’amateka cyo kwimura inkura 70 zo mu bwoko bw’iz’umweru zo mu Majyepfo y’Isi ( southern white rhino) zivanywe muri Afurika y’Epfo zijyanwa muri Pariki y’Akagera.

Muri Kamena 2025, African Parks ku bufatanye na RDB, binyuze muri gahunda yo ku bungabunga inkura ( Rhino Rewild Initiative), bimuriye izi nkura muri Pariki y’Igihugu y’Akagera mu gikorwa cyabaye kinini kurusha ibindi byigeze bikorwa ku rwego rwambukiranya imipaka