issa
Rutsiro: Abarobyi babiri batawe muri yombi bakekwaho  kuroha mugenzi wabo

Apr 29, 2026 - 10:10
 0

Abarobyi babiri barimo uwitwa Twizerimana Vincent w’imyaka 25 na Mutabazi Daniel w’imyaka 24 bakorera uwo mwuga mu Kiyaga cya Kivu ku gice cy’Akarere ka Rutsiro, batawe muri yombi bakekwaho gukubita ingashyi ku kuboko kwa Hakizimana w’imyaka 27 akarohama byanamuviriyemo urupfu.

Ibi aba bagabo babiri bakekwaho byabereye mu Mudugudu wa Rutagara mu Kagari ka Bushaka mu Murenge wa Boneza, ahazwi nko ku kirwa cya Bugarura ari naho bari bacumbitse bose, ku mugoroba wo ku wa 27 Mata 2026.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Boneza, Muhizi Munyamahoro Patrick yemeje iby’aya makuru.

Yavuze ko bariya basore uko ari babiri bahise batabwamuri yombi, nyuma yo gushyamirana bagiye gutsura ubwato ngo bajye kuroba isambaza.

Muhizi yavuze ko bamukubise ingashyi ku kuboko agwa mu mazi y’Ikiyaga cya Kivu, hitabazwa Polisi ishami ryo mu mazi ndetse yamukuyemo yamaze gupfa.

Yaboneyeho gusaba abaturage kwirinda amakimbirane agera aho abyara urupfu kuko abafitanye ibibazo bakwiriye kwegera ubuyobozi bukabafasha kubikemura.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Murunda, mu gihe iperereza rikomeje.