issa
Benjamin Netanyahu yifuza gutsemba abakuriye Hamas

Sep 14, 2025 - 08:03
 0

Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yashyize ibintu ahagaragara avuga ko yifuza gutsemba abakuriye Hamas bahawe ubuhungiro muri Qatar.

Ibi Benjamin Netanyahu abitangaje nyuma y'uko Israel yarashe muri Qatar mu mugambi wo guhiga abayobozi b'umutwe ufatwa nk'uw'iterabwoba wa Hamas.

Mu gitero cyagabwe haguyemo bamwe mu bayobora Hamas ariko hasigara abari gutanga amabwiriza y'intambara yo muri Gaza.

Ku wa 14 Nzeri 2025 Benjamin Netanyahu yanditse kuri X ko igisubizo ari ukurimbura abayobozi ba Hamas noneho intambara yo muri Gaza ikabura icyerekezo.

Kuri we asanga nibigerwaho bakaraswa bose aho bari muri Qatar bizatuma ibiganiro byo guhoshya intambara bizagerwaho kandi abafashwe bunyago bagacyurwa muri Israel. 

Hamas yatangaje ko abayobozi bakuru na bamwe mu bagize ikipe iri mu biganiro muri Qatar barokotse kiriya gitero cya Israel.

Icyakora hari abayobozi batanu barimo umwana w'uwahoze ayobora Hamas muri Gaza, Khalil al-Hayya ari mu barashwe n'igitero cya Israel. 

Hamas ivuga ko itazigera ishyira hasi imbunda igihe cyose Palestine itari yaba igihugu cy'igenga.