issa
Nyarugenge:  Umukarasi wabyaye abana batatu b’impanga  aratabaza

Aug 11, 2025 - 10:32
 0

Mukasimwugomwa Consolée, ni umubyeyi w’imyaka 40 y’amavuko utuye mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge, wabyaye abana batanu barimo impanga eshatu.

Iyo uganiriye n’uyu mugore Mukasimwugomwa akakubwira ubuzima bubi abayeho we n’abana be batatu barimo impanga eshatu bigutera agahinda ukanamugirira impuhwe.

Uyu mugore yemeza ko umwana we w’imfura ifite imyaka 8 ndetse umukurikira afite imyaka irindwi mu gihe impanga eshatu yabyaye zirimo umuhungu umwe n'abakobwa babiri zo zifite umwaka umwe n'amezi abiri.

Avuga ko umugabo we atishoboye kuko akora akazi k’ubukarasi Nyabugogo ndetse bibera mu nzu y’icyumba kimwe akndi bagorwa cyane no kubona ibitunga abana babo.

Yagize ati “ Tubayeho mu buzima bubabaje cyane kuko umugabo wanjye n’umukarasi hari igihe ataha nta kintu azanye yabuze amafaranga abana bakaburara.”

Akomeza avuga ko afite impungenge z’uko abana be bashobora kurwara indwara ziterwa n’imirire mibi kubera ko ibere rye rimwe ryarwaye.

Ati “ Ubu bonka ibire rimwe gusa bose uko ari batatu kubera ko irindi ryarwaye urumva rero ko ritabahaza gusa ndashimira akarere ka Nyarugenge kuko nkibyara kampaye ibihumbi 200.”

Yongeyeho ko abonye abagiraneza bakamuha inka byamufasha cyane kubera ko byatuma abana be babona amata abafasha kugira ngo bakure neza.

Umugabo w’uyu mugore witwa Mbonigaba Celestin, nawe yabwiye UKWELITIMES, ko babonye inka n’inzu yo kubamo byabafasha cyane ndetse byabageza ku iterambere rirambye.

Ati “ Ubuzima buratugoye kuko abana bose uko ari batanu barya iyo nabonye ikiraka kandi urabona ko izi mpanga zo ziba zikeneye cyane amata kuko amashereka ya nyina azihaza.”

Yakomeje avuga ko bibera mu nzu bishyura ibihumbi 12 ku Kwezi ndetse agorwa no kuyabona ku buryo abonye inzu yo kubamo byamufasha cyane n’umuryango we, aboneraho gusaba abagiraneza bafite ubushobozi kumufasha.