EU yafatiye ibihano bishya abantu n’ibigo bivugwaho guteza intambara y’Uburusiya
Inama mpuza mahanga y'Ubumwe bw’u Burayi 'EU' yatangaje ko yongereye ibihano ku bantu n’ibigo bivugwaho kugira uruhare mu gusenya no guhungabanya ubusugire, ubwigenge n’ubwiyunge bwa Ukraine.
Ibi byamenyekanye ku wa 12 Nzeri 2025, ubwo byatangazwaga n’iyo nama ya EU ibi nyujije mu itangazo yashyize hanze, aho ngo iyo nama y’Ubumwe bw’u Burayi 'EU' yari yateranye yiga ku bibazo bikomeje kugariza Ukraine.
Aho ngo imyanzuro yafatiwemo ari myinshi ariko nanone ukomeye kurusha indi ukaba uwo gufungirwa mu ngo no kubuzwa kwakira amafaranga aho yaba avuye hose kuri abo bantu bose ndetse n’ibyo bigo bivugwaho kugira uruhare mu guhungabanya ubusugire, n’ubwisanzure bw’icyo gihugu cya Ukraine ndetse ko ibyo bihano bigomba kubahirizwa kuva ubwo kugeza ku wa 15 Werurwe umwaka utaha wa 2026.
Naho mu bindi bihano byatangajwe ko abo bantu ndetse n’ibyo bigo bagomba kubahiriza nubwo bitigeze bivugwaho amakuru menshi cyangwa ngo batangazwe amazina yabyo, n’uko ngo abo bantu bakoreraga ibyo bigo ko nta n’umwe wemerewe gukora ingendo izo ari zo zose.
Ndetse ko nta n’umwe wemerewe kuba yatekereza kunyura mu bihugu bigize uyu muryango wa EU, ni mu gihe kandi ngo abo bose imitungo yabo yose igomba guhita ifatwa na EU, hamwe no kubuzwa kwakira impano iyo ari yo yose itari ibiribwa.
Uretse ibyo kandi kugeza ubu, ibyo bihano rwose ngo bikomeje gukurikizwa ku bantu n’ibigo bisaga ibihumbi 2.500, byashyizwe ku rutonde kubera uruhare bifite mu ntambara y’Uburusiya, ndetse ngo ibyo bigo bikaba byarise iyo ntambara iy’ubwirasi, yewe bikanavuga ko yatangijwe muri Ukraine nta mpamvu.
Kugeza ubu amakuru ahari ni ay’uko nyuma y’itariki ya 24 Gashyantare 2022, ubwo Uburusiya bwagabaga igitero bwa mbere kuri Ukraine, EU yahisemo gufata icyemezo ntakuka cy’uko igomba kongerera Uburusiya ibihano bikomeye bishya, hagamijwe kuyisenyera ubukungu bwayo, kuyambura ikoranabuhanga n’isoko ry’akijyambere, kugira ngo icogozwe mu bushobozi bwayo bwo gukomeza guteza intambara.
Ni mu gihe kandi ngo EU yiteguye kongera igitutu gikomeye ku Burusiya, harimo no kuyishyiriraho ibindi bihano bishya igihe cyose bibaye ngombwa.


Kinyarwanda
English
Swahili









