issa
RDC: Minisitiri w’intebe wungirije ushinzwe ingabo yageze i Kisangani kugenzura ibikorwa by’umutekano

Nov 6, 2025 - 15:43
 0

Minisitiri w’Intebe Wungirije ushinzwe Ingabo, Guy Kabombo Muadiamvita, yageze mu mujyi wa Kisangani avuye mu kirere, hanyuma akomeza urugendo rwe anyuze mu nzira yo ku butaka, mu rwego rwo kugenzura no gukurikirana ibikorwa by’igisirikare cya RD Congo (FARDC) muri ako karere.

Mu butumwa bwe, Bwana Kabombo yatangaje ko intego nyamukuru y’uruzinduko rwe ari ugukora ubugenzuzi no kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza ya gisirikare, anavuga ko azafata ingamba zikwiye ku bidakorwa nk’uko biteganyijwe.

Yagize ati “ndi hano kugira ngo nkurikirane, mpagararire ibikorwa, kandi nibiba ngombwa, mfate ibihano ku bidashyirwa mu bikorwa. Umuntu ufite inshingano kandi utagenzura ibyo ashinzwe, ni iyihe raporo yashobora gutanga ku mugaba mukuru w’ikirenga  w’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo?”

Uru ruzinduko rwe ruje mu gihe guverinoma ya RDC ikomeje gukaza ingamba mu gucunga umutekano, cyane cyane mu burasirazuba bw’igihugu, ahakigaragara ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro.