Kigali: Impungenge ku bazunguzayi ba Brochette badutse
Bamwe mu baturage bo mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko batewe impungenge n’abazunguzayi ba Brochette basigaye bagaragara mu dusantere dutandukanye no mu mihanda yo mu Mujyi wa Kigali.
Bamwe mu batangabuhamya babwiye UkweliTimes, ko batewe impungenge cyane n’abantu basigaye bagenda bacururiza inyama zokeje (Brochette ) mu nzira ndetse bagashimangira ko zishobora gutera abazirya indwara zitandukanye cyane ko baba batazi aho zabagiwe.
Hirwa Vicent we yabwiye UkweliTimes, yabwiye ko hatagize igikorwa abantu benshi bakunda za mushikaki bajya bagaburirwa amatungo atazwi arimo n’imbwa cyangwa injangwe cyane ko abacururiza izo brochette mu muhanda nta muntu uba uzi inyama z’amatungo barimo kugurisha.
Yagize ati “ None se koko ko uzi i Kigali ntiwanyuraga ahantu henshi ukabona imbwa z’imisega?ubu se hari imisega ugipfa kubona?ubwirwa n’iki se ko bariya bantu bazunguza brochette atari imbwa baba barimo guha abanyarwanda?”
Yakomeje agira ati “ Mba mbona hagakwiriye gushyirwaho izindi ngamba abantu bacuruza kuriya inyama mu nzira bakajya babazwa ibyangombwa by’ibyo barimo gucuruza kubera ko unasanga abazunguza izo nyama abenshi muri bo baba basa nabi.”
Uwiduhaye Claudine we yagize ati “ Nyine ni uko numvise ko imbwa itica ariko nkeka ko benshi ari imbwa baba barimo kugurisha pe none se ko ikiro gisigaye gihenda wambwira gute ko umuntu acuruza brochette igura 300.”
Uretse aba bazunguza Brochette mu nzira zitandukanye zo mu Mujyi wa Kigali ,mu Murenge wa Gitega ho mu Karere ka Nyarugenge hafi y’Ibagiro, ni hamwe mu hagaragara abantu biganjemo abagore bo bakora akazi ko kuzunguza inyama mbisi ndetse ubuyobozi bukaba buhora bukora imikwabu yo kubafata mu rwego rwo kugira ngo bacike kuri iyi ngeso.
Hadutse abazunguzayi ba Brochette
Ubuyobozi buhora bukora imikwabo yo gufata abazunguza inyama mbisi hafi y'Ibagiro rya Nyabugogo
Hari Nyabugogo abazunguza inyama mbisi


Kinyarwanda
English
Swahili









