Kigali: Polisi irihaniza abasahura ahabaye impanuka aho gutabara abayikomerekeyemo
Bimaze kugaragara ko mu bice bitandukanye by'Igihugu iyo imodoka ikoze impanuka usanga hari bamwe mu baturage usanga bihutira kujya kwiba ibintu biri muri izo modoka aho gutabara abayikomerekeyemo.
Polisi yo mu Mujyi wa Kigali, ivuga ko imodoka nini zitwara imizigo ho biba cyane kubera ko usanga ziba zipakiye ibinyobwa, ibiribwa cyangwa n'ibintu bifite agaciro, iyo zikoze impanuka usanga hari bamwe mu baturage aho gutabara ahubwo batangira kwiba ibyo izo modoka zikoreye.
Uyu muburo utangajwe nyuma yaho tariki ya 28 Gicurasi 2026 mu rukerera imodoka yo mu bwoko bwa SINO TRUCK ipakiye imifuka 700 ya sima yavaga mu Ntara y'Amajyaruguru iza mu Mujyi wa Kigali yageze mu Mudugudu wa Rutagara I mu Kagali ka Nzove, Umurenge wa kanyinya , Akarere ka Nyarugenge, umushoferi ananirwa gukata imodoka irenga umuhanda, umushoferi arakomereka bikomeye ajyanwa kuvurwa mu bitaro bya CHUK.
Muri ako kanya bamwe mu baturage bageze ahabereye impanuka baranzwe n'ubunyangamugayo buke birara mu mifuka ya sima barayiba ndetse bamwe batangira no kuyigurisha.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yabwiye UKWELITIMES, ko Polisi ikorera mu Murenge wa Kanyinya ikimenya ayo makuru yahise ijya ahabereye iyo mpanuka uwakomeretse ajyanwa kwa muganga hatangira ibikorwa byo gufata abajura bibye sima.
Mu bikorwa byo gufata abo bajura no kugaruza isima yibwe hamaze kugaruzwa imifuka 84 y'isima, hafatwa abakekwaho ubwo bujura 10 ubu bakaba bafungiye kuri Sitation ya Polisi ya Kanyinya iperereza n'ibikorwa byo gufata abandi rirakomeje.
Polisi y'Igihugu irihanangiriza abaturage banga gutabara abakomerekeye mu mpanuka ahubwo bihutira kwiba imitungo yabo ko ari ibikorwa bitari ibya kimuntu ndetse ko ari ibyaha bihanwa n'amategeko.
Abaturage baributswa gukomera ku muco uranga abanyarwanda wo gutabara uri mu kaga.
Polisi irihanangiriza abajura batega imodoka zitwara imizigo cyane cyane ahantu hazamuka bagapakurura imifuka bakayiba kubera ko aho bikorerwa hose hazwi n'ababikora bazwi ndetse ikanashimangira ko ubujura budakiiza ahubwo bukenesha.
Bamwe mu bagaragaye biba isima mu kamyo yakoze Impanuka batawe muri yombi

Kinyarwanda
English
Swahili








