issa
Nigeria: Sena yemeje Maj. Gen. Waheedi Shaibu nk’umugaba mukuru w’ingabo

Oct 29, 2025 - 18:08
 0

Major General Waheedi Shaibu yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo z’Igihugu cya Nigeria.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa gatatu tariki ya 29 Ukwakira 2025, na Sena y’icyo gihugu aho yatangaje ko mu muhango wabereye Abuja mu murwa mukuru ku wa mbere w'iki cyumweru yashyizeho Major General Waheedi Shaibu nk’Umugaba Mukuru w'ingabo za Nigeria.

Nk’uko Sena yabitangaje ibyabereye muri uwo muhango ni uko abasenateri babanje kugirana ibiganiro byihariye, nyuma yaho bemeranya ko Major General Waheedi Shaibu agirwa Umugaba mukuru w'ingabo za Nigeria ariko bikemezwa neza nyuma y’umunsi umwe wisuzumwa n’isesengura ry’ubushobozi n’imyitwarire ye byakozwe kuva ku wa mbere kugeza yemejwe ku wa gatatu.

Perezida wa Sena ya Nigeria Godswill Akpabio wari wayoboye icyo gikorwa kugeza gisoje, yavuze ko gutora Umugaba mukuru w'ingabo ari inshingano zishyirwaho n’Itegeko Nshinga ry’icyo gihugu, hagamijwe kwirinda ko inshingano z’umutekano zahabwa abantu batabifitiye ubushobozi n’ubwitange bityo bigashyira igihugu mu kaga.

Yagize ati “Ni umuhango usanzwe wubahirizwa n’amategeko y’igihugu cyacu, kuko tugomba guha inshingano nk’izi abazikwiye kandi bafite ubushobozi n’ubwitange bujyanye no gukunda igihugu, ibyo bigakorwa hagamijwe kwirinda ko hari abahabwa izo nshingano batabifitiye ubushobozi bityo bikaba byashyira igihugu cyacu mu kaga."

Nyuma yo kwemezwa, Shaibu yahise asabwa gutangira gushyira mu bikorwa inshingano yahawe ibyo bikaba bibaye mu gihe igihugu cya Nigeria gikomeje guhangana n'ibibazo by'umutekano muke uterwa ahanini n’imitwe yitwaje intwaro.

Oct 30, 2025 - 08:36