Ahahoze ruhurura ya Mpazi hubatswe amazu agaragara gake muri Afurika
Mu mujyi wa Kigali, ahahoze hitwa Mpazi hamenyekanye cyane kubera ruhurura yaho yatwaraga ubuzima bw’abaturage, hubatswe umudugudu w’icyitegererezo w’inzu zigezweho za etage ndetse kwikubitiro zihita zituzwamo abari bahatuye.
Abatuye muri izi nzu ni bamwe mu bari batuye muri aka gace ka Mpazi, bakaba bahimuriwe mu buryo bw’inyungu rusange.
UKWELITIMES yasuye bamwe mu babyeyi batujwe muri izi nzu, batubwira ko batigeze batekereza ko bazatuzwa mu mazu nk'aya.
Umwe mu bo twaganiriye, yagize ati "Nari ntuye aha Mpazi, nahagiraga n'akabari. Umunsi umwe baratwegereye batubwira ko tuzimurirwa mu mazu y’icyitegererezo. Nahise nibaza aho nzashyira akabari kanjye , ariko uyu munsi ndishimye cyane kuko nahawe inzu y’ibyumba bine, ndetse n’akabari ku ruhande, ndanezerewe cyane!"
Ibi byose byabaye nyuma y’uko abaturage bagiranye amasezerano n’Umujyi wa Kigali, bemeranya gusenya amazu y’utujagari bari batuyemo bakimurirwa mu miturirwa igezweho. Gusa mbere yo kuyasinyana n’ubuyobozi, hari bamwe mu baturage bari bagize impungenge.
Uyu yagize ati "Twatekerezaga ko bazatujyana mu nzu y’icyumba kimwe na salon, cyangwa se ibyumba bibiri kandi dufite imiryango minini irimo abantu barenga batanu."
Ubwo UKWELITIMES twaganiraga n'ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatubwiye ko izo mpungenge zashize burundu, kuko inzu zahawe abaturage zihuye n’ingano y’imiryango yabo kandi zifite ibyangombwa byose.
Uyu mudugudu mushya wubatswe hagati mu karere ka Nyarugenge, ugaragaramo impinduka zifatika kuko ni nzu za etage zifite amazi, umuriro, imihanda ya kaburimbo, n’aho abana bashobora kwidagadurira mu mutekano usesuye. Hari isoko rya kijyambere, ahazajya hakusanyirizwa imyanda, ndetse na gaz abaturage bazajya bifashisha mu guteka bazisanga muri aya mazu!
Abaturage bahatujwe bashimira cyane Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwabatekerejeho, bukabatuza mu mazu bajyaga babona mu ma filme no mu mafoto!
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, yabwiye UKWELITIMES ko uyu mushinga uri mu rwego rwo gushakira abakorera mu mujyi wa kigali amacumbi akwiriye kandi meza, kwimura abaturage batuye nabi no kubatuza mu midugudu itekanye kandi icyeye.
Yagize ati "Dufite gahunda yo gukomeza kubaka imidugudu y’icyerekezo. Umushinga ukurikiyeho uzubakwa mu murenge wa Gasabo, ahazwi nka Nyabisindu.”


Kinyarwanda
English
Swahili









