Ngoma: Batangiye umushinga wo kororera amafi mu bigega
Umushinwa witwa Fuan Lin yatangiye kororera mu Rwanda ifi za tilapia mu buryo butamenyerewe mu Rwanda akoresheje birenga 150.
Uyu mushinwa yororera izi fi mu bigega akazikuramo agiye kuzigurisha ndetse ubu bworozi akaba ari kubukorera mu nkengero z’Ikiyaga cya Mugesera mu Murenge wa Rukumberi mu Karere ka Ngoma, aho bukorwa n’Ikigo cyitwa National YIPIN Technology Agriculture cyashinzwe na Fuan Lin.
Amakuru agera kuri UKWELITIMES, avuga ko uyu mugabo yaguze ubutaka bungana na hegitari 3.5 hafi ikiyaga cya Mugesera ndetse abwubakaho uruganda rutunganya ibiryo by’amafi ikindi gice acyubakamo ‘green house’ nini, azishyiramo ibigega 150 yororeramo amafi.
Umutekenisiye muri ubu bworozi bw’amafi, Higaneza Sylas usanzwe ari, yavuze ko ubu buryo bw’ibigega mu bworozi bw’amafi busa n’aho buri kugeragezwa kugira ngo harebwe niba bwatanga umusaruro mwinshi.
Yagize ati “Ugereranyije igihe tumaze cy’umwaka umwe, tumaze gusarura toni zirenga 50 z’amafi, turi kugenda twongera ibigega kubera ko twabonye ko bigenda neza.’’
Yakomeje avuga ko kimwe mu bintu bibagora muri ubu bworozi ari uburyo umuriro ubura rimwe na rimwe kandi uba ari ingenzi cyane ku buryo bisanga bakoresheje mazutu nyinshi.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque, yabwiye UKWELITIMES, ko bishimira ko bungutse uyu mushinga w’ubworozi bw’amafi bitewe n’uko uzatuma umusaruro w’amafi wiyongera cyane.
Yagize ati “Ubusanzwe twajyaga tugira toni zigera kuri 500 ariko uburyo uyu mushinga uri kuzamuka kandi ukiri mu igerageza n’umusaruro uboneka, turabona ko uzagira uruhare mu gukemura ikibazo cy’amafi make agaragara ku isoko ry’u Rwanda.’’
Bimwe mu bigega binini brimo kororerwamo amafi menshi


Kinyarwanda
English
Swahili









