Kamonyi: Impanuka ikomeye yapfiriyemo umuntu umwe
Umuntu umwe yapfiriye mu mpanuka y’imodoka itwara abagenzi yavaga mu Ntara y’Amajyepfo yerekeza mu Mujyi wa Kigali, yabereye mu Karere ka Kamonyi ahitwa mu Nkoto.
Amakuru agera kuri UKWELITIMES, avuga ko iyi minibisi yabuze feri bituma igonga imodoka yo mu bwoko bwa V8 iyiturutse inyuma, nayo igonga ikamyo ya Howo zose zibirindukira munsi y’umuhanda.
Yagize ati “ Nibyo impanuka ya minibisi yabaye byitwa ko yabuze feri igonga V8 na Howo yari imbere ya minibisi zirenga umuhanda, abantu bagera ku Icyenda barakomereka undi muntu umwe w’umugore arapfa.”
Yakomeje avuga ko nyakwigendera yahise ajyanwa mu Bitaro bya Rukoma ndetse abakomerekeye muri iyi mpanuka bo bahise bajyanwa mu bitaro bitandukanye birimo ibya CHUK,Nyarugenge detse n’ibitaro bya Kacyiru.
CIP Hassan yaboneyeho kwihanganisha imryango yaburiye abantu bayo muri iyimpanuka anashishikariza abakoresha umuhanda bose kubahiriza gahunda ya Turindane Tugereyo Amahoro mu rwego rwo kwirinda impanuka.


Kinyarwanda
English
Swahili









