Gatsibo: Abanyerondo barakekwaho kwica umusore wari ufite uburwayi bwo mu mutwe
Abanyerondo bakorera irondo ry'umwuga mu Murenge wa Rugarama mu karere ka Gatsibo, barakekwaho gakubita umusore wari ufite uburwayi bwo mutwe agapfa. Ubuyobozi bw'Akarere ka Gatsibo buvuga ko hatangiye iperereza ku rupfu rw'uwo musore.
Uwo musore witwaga Dusingizimana Samuel wari utuye Mu murenge wa Gitoki, umurambo we wabonetse mu Murenge wa Rugarama uhana imbibi na Gitoki mu gitondo cyo ku itariki ya 4 Werurwe 2026. Abatuye mu Murenge wa Gitoki, bashyira mu majwi abakora irondo ry'umwuga bakavuga ko yapfuye azize inkoni bamukubise ubwo bahuraga hagati ya Saa ine na Saa sita z'ijoro.
Amakuru UKWELITIMES ikesha abaturage avuga ko uwo musore witwa yari afite ikibazo cy'uburwayi bwo mu mutwe bwakomotse ku kunanirwa kwakira gutsindwa ikizamini cya Leta. Nubwo yakundaga kugenda ariko atibaga cyangwa arwane.
Umwe mu baturage akaba mubyara yagize ati" Ubuyobozi bushinzwe umutekano, Igihugu cyacu gifite umutekano uhagije, bakurikirane abo bantu, nabo mubashyire ubutabera bushinzwe amategeko nabo babagenere ikibakwiriye. Tubuze umuntu, tubuze umwana wari buzaduteze imbere tubuze umwana mu muryango, nta muntu yigeze yiba nta mwana we yigeze abangamira, ni umuntu wahoraga yiturije kumubwira amagambo menshi yakwihoreraga."
Uwo muturage yakomeje ati" Niba ari abo banyerondo bamwishe mubakurikirane kwica umuntu, ni ikintu gihanwa n'amategeko. Ashobora kuba yagize ikibazo cyo kutavuga bakavuga ngo uyu muntu ni inzererezi ariko uwo muntu ntabwo ari inzererezi, yishwe n'umujura nk'igisambo atarigeze yiba."
Umuyobozi w'Umudugudu yaratuyemo yagize ati"Umwana yahohotewe n'abanyerondo, ikintu nakoze nakoze ubushakashatsi ninjira mu baturage kugira ngo menye amakuru, ninjira mu baturage, maze gukurura amakuru bambwiraga y'uko yishwe n'abanyerondo.Umwana yaratatse bamukubita bigera naho bamutera umusumari hano inyuma cyangwa icyuma."
Amakuru UKWELITIMES ikesha ubuyobozi bw'Akarere ka Gatsibo avuga hatangiye iperereza ku rupfu rw'uwo musore nkuko byemezwa na Gasana Richard uyobora Akarere ka Gatsibo.
Yagize ati "Uretse kuba babivuga ntabwo nzi ibyavuye mu iperereza, yaba RIB n'izindi nzego z'umutekano, ariko ni abaturage bavuga ko ari abanyerondo bamukubise ariko nta gihamya kibigaragaza"
Meya Gasana yakomeje agira ati "Niba hari n'abanyerondo babangamira abaturage, abo ntidushobora kubihanganira n'umunota n'umwe, umunyerondo uza akabangamira umuturage amutwara ibye, amukubita nta burenganzira abifitiye, uwo munsi umwambaro w'irondo ry'Umwuga arara awiyambuye kandi ntibirangirire aho agafatirwa ibihano."
Meya Gasana avuga ko ubusanzwe abakora irondo ry'umwuga barikora neza kandi ko byaranze umusaruro bikagabanya ubujura mu bice byiganjemo ibirimo udusantire tw'ubucuruzi.


Kinyarwanda
English
Swahili









