Rwamagana: Umugabo ukekwaho kwica umugore we n'umwana we yavuze uko yabicishije isuka
Mu rubanza rwabereye mu ruhame mu Murenge wa Muyumbu mu karere ka Rwamagana, umugabo w'imyaka 50 yemereye Urukiko ko yishe umugore we n'umwana we akoresheje isuka. Uwo mugabo Ubushinjacyaha bwanamusabiye igifungo cya burundu mu gihe we yasabye kugabanyirizwa ibihano.
Karamage Jean Claude w'imyaka 50, utuye mu Mudugudu wa Gishaka mu Kagari ka Bujyujyu mu Murenge wa Muyumbu mu karere ka Rwamagana, yaburaniye mu ruhame imbere y'inteko y'abaturage yo kuwa Kabiri tariki ya 24 Werurwe 2024.
Uyu mugabo bikekwa ko yishe umugore we wari utwite n'umwana we, mu ijoro ryo kuwa 11 Gashyantare 2026, nkuko twabibagejejeho mu nkuru yo kuwa 12 Gashyantare 2026, ubwo yaburanishwaga n'urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma yemeye icyaha akekwaho cyo kwica uwari umugore we n'umwana we bishwe mu ijoro ryo kuwa 11 Gashyantare 2026.
Ubushinjacyaha mu Rukiko Rwisumbuye rwa Ngoma, buvuga ko mu gitondo cyo kuwa 12 Gashyantare 2026, Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB rwahawe amakuru ko uwitwa Nyiransengimana Anne Marie n'umwana w'imyaka 3 witwa Niyogisubizo Delphine basanzwe mu ishyamba riri mu mudugudu wa Yeruzalemu mu kagari ka Bujyujyu Umurenge wa Muyumbu bishwe.
Nyuma yo kumva icyaha cy'ubwicanyi bukozwe ku bushake, Ubushinjacyaha mu Rukiko Rwisumbuye rwa Ngoma, bukurikiranyeho Karamage Jean Claude, umucamanza yamubajije niba yemera icyaha, amusubiza ko yemera icyo cyaha akurikiranyweho.
Umucamanza yamusabye gusobanura uburyo yakoze icyaha akekwaho cyo kwica uwari umugore we n'umwana we w'imyaka 3, Karamage avuga ko icyatumye akora icyo cyaha byaturutse ku makimbirane yagiranaga n'umugore we.
Karamage yagize ati "Umugore yagiye mu isoko mu gitondo twatonganye, hanyuma agenda hari amafaranga yari afite namuhaye, ngo yongere ubucuruzi bwo akora, kuko yaramaze igihe ajya kurangura detaye ariko agataha bwije cyane, uko gutaha kwe bwije ninjye wakoraga imirimo yo kuvoma no guteka nyuma y'uko mva mu kazi nkagerekaho no kujya kumucyura."
Karamage yakomeje agira ati"Ayo mafaranga yari ibihumbi 500frw, nayamuhaye ambwira ko agiye Kujya arangura noneho akaranguza noneho agataha kare bityo agakora imirimo yo mu rugo, nanjye nkabona uko njya gukora akazi kanjye.
Hanyuma umugore yanze kuyakoresha kuko yayamaranye amezi abiri, musaba kuyansubiza, hanyuma ambwira ko ayo mafaranga atazayampa ahubwo ko adateganya kubana nanjye ko ngomba kuva muri urwo rugo nkareba iyo njya, Nanjye naramubwiye ngo ntabwo nava muri uru rugo ni urwanjye ntabwo nigeze nkwinjira."
Uwo mugabo yabwiye Urukiko ko umugore yari yarabyaranye n'undi mugabo akaba ariyo mpamvu yamusabaga ko yava muri urwo rugo akarusigarana arera abana babiri barimo uwo babyaranye n'uwo avuga ko uwo mugore yamubyaranye n'undi mugabo.
Karamage yabwiye Urukiko ko umunsi yamwiciyeho yari yamusabye kubikura amafaranga ibihumbi 400frw yari asigaranye mu mafaranga ibihumbi 500frw yari yamuha ntayakoreshe ariko umugore akanga kuyamuha.
Asobanura uko yakoze icyaha akekwaho Karamage, yavuze ko mu masaha ya Saa yine z'ijoro tariki ya 11 Gashyantare 2026, yagiye gutegerereza mu nzira ahitwa ku ivi, mu gihe yamugeragaho akavuga ko babanje guterana amagambo hashize iminota 10 akamukubita isuka mu mutwe ndetse akanayikubita n'umwana we w'imyaka 3 bose bagapfa.
Ubushinjacyaha bwasabiye Karamage Jean Claude guhanishwa igifungo cya burundu, hashingiwe ku ngingo ya 107 y'itegeko no 68/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange ryo kuwa 30/08/2018.
Nyuma yo gusabirwa n'Ubushinjacyaha gufungwa burundu Karamage yasabye Urukiko kumugaganyiriza ibihano ndetse agahabwamo igihano gisubitse. Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma rwatangaje ko kuwa Gatanu tariki ya 27 Werurwe 2026, Saa sita z'amaywa urwo rubanza ruzasomwa.


Kinyarwanda
English
Swahili









