issa
Rutsiro: Hari imiryango 711 yasenyewe n’ibiza itaratuzwa

Aug 22, 2025 - 10:12
 0

Akarere ka Rutsiro katangaje ko kagifite imiryango 711 yasenyewe n’ibiza muri Gicurasi 2023, itarabonerwa inzu zo guturamo ziri ahadashobora gushyira ubuzima bwayo mu kaga.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dative yabwiye IGIHE, ko iyi miryango yose ifite ibibanza ariko uko ubushobozi buzajya buboneka nayo izatuzwa.

Yagize ati “Kuva 2023 kugeza muri Kamena 2025, mu Karere ka Rutsiro, hamaze kubakirwa imiryango 406 yagizweho ingaruka n’ibiza, yimuriwe ahadashyira ubuzima bwayo mu kaga, gusa turacyafite ikibazo cy’imiryango 711 itarabasha gutuzwa, ariko nayo uko ubushobozi buzajya buboneka nayo izubakirwa.”

Mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Karungu wo mu Murenge wa Kivungu ni hamwe mu hari kubakirwa imiryango irenga 20 yasenyewe n’ibiza.

Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi, ibinyujije mu mushinga wa CERC, ku bufatanye na Banki y’Isi, mu mwaka w’ingengo y’imari 2025-2026 muri aka karere hari imiryango, nayo yasenyewe n’ibiza bakomeje kubakira ibarirwa muri 406 yatujwe.

Biteganyijwe ko mu turere turindwi tw’Intara y’Amajyaruguru n’Uburengerazuba hazubakirwa imiryango 2978 yasenyewe n’ibiza, byashegeshe izi ntara muri Gicurasi 2023.

Imiryango izubakirwa n’iyo mu turere twa Karongi, Rutsiro, Rubavu, Nyabihu, Ngororero, Burera na Musanze na Burera.

Ibiza byabaye mu ijoro ryo ku wa 2 rishyira ku wa 3 Gicurasi 2023 byibasiye Intara z’Amajyaruguru, Uburengerazuba n’Amajyepfo, bihitana abantu 135, inzu zirenga 2100 zangirika igice na ho izindi 2.763 zisenyuka burundu.