Ngoma: Abanyamahanga barahiriye ubwenegihugu bw'u Rwanda bahawe
Mu karere ka Ngoma, kuri uyu wa Kane habereye umuhango wo kwakira indahiro z'abanyamahanga bemerewe ubwenegihugu bw'u Rwanda, ubuyobozi bubasaba kurangwa n'indangagaciro zirimo gukunda Igihugu.
Umukecuru witwa KAGEMURO Hadjidja n'umugore witwa NAMUVEBWA Kahubulizo Jeannette, basabye ubwenegihugu bw’u Rwanda bakabwemererwa hakurikijwe amategeko abigenga nibo bahawe Ubwenegihugu bw'u Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Mutarama 2026.
Indahiro z'abahawe ubwenegihugu, bari basanzwe bafite Ubwenegihugu bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo na Tanzania, zakiriwe n'umuyobozi w'Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Bwana Mapambano Nyirindandi Cyriaque wari kumwe n'abakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Abinjira n’Abasohoka.
Mu ijambo rya Visi Meya Mapambano Nyirindandi Cyriaque umuyobozi w'Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, yagejeje kuri abo banyamahanga bahawe Ubwenegihugu bw' u Rwanda, yanashimiye icyifuzo bagize bagasaba guhabwa Ubwenegihugu bw'u Rwanda.
Visi Meya Mapambano Nyirindandi Cyriaque, yanabasabye kurangwa n’indangagaciro zo gukunda igihugu, kubahiriza amategeko no gufatanya n’abandi Banyarwanda mu iterambere ry’igihugu.
Aba banyamahanga baherewe ubwenegihugu bw'u Rwanda, mu karere ka Ngoma, bari mu banyamahanga bahawe ubwenegihugu n'inama y'abaminisitiri yo kuwa 17 Ukuboza 2025, yabereye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.


Kinyarwanda
English
Swahili









