issa
Nyagatare: Umugabo yishe umugore we n’abana be babiri, na we ariyahura

Jun 9, 2025 - 15:35
 0

Umugabo w’imyaka 65 wari utuye mu Karere ka Nyagatare, yishe umugore we n’abana babo babiri, arangijenl nawe ariyahura.

Ibi byabereye mu Kagari ka Karambo mu Kiyombe mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki 9 Kamena 2025.

Mu bishwe harimo umugore wari ufite imyaka 51 witwaga Musabyimana Vivinne, umwana w’imyaka 19 witwaga Maniriho Gilbert na Tuyishimire Jeanne D’Arc wari ufite imyaka 12.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kiyombe, Akwasibwe Eric,yemeje iby'aya makuru.

 Ati “Umugabo ari we nyir’urugo yishe umugore we n’abana babo babiri, umwana umwe ntabwo yari akiga undi yigaga mu mwaka wa Gatanu w’amashuri abanza. Amakuru twamenye ni uko umugore yanze ko baryamana, amaze kubica yahise yimanika mu mugozi.’’

Yakomeje avuga ko bari basanzwe bafitanye amakimbirane ngo kugera aho umugore yanga ko baryamana hari byinshi batumvikanagaho.

Ati “Abaturage twabasabye kujya batangira amakuru ku gihe ndetse imiryango babona ibanye nabi bakabitubwira kugira ngo tuyiganirize hakiri kare, ntabwo ibintu bikwiriye kugera aho abantu bicana kubera ko hari ibyo batumvikanye, ubuyobozi turahari ngo tubafashe, umuntu ashobora kubwira Mudugudu, hari n’izindi nzego babwira kandi rwose twiteguye kubafasha.’’

Kugeza ubu inzego z’umutekano zirimo RIB, Polisi n’ubuyobozi bw’Akarere bose bari ahabereye ibi byaha kugira ngo hakorwe iperereza.