Ingabo za Israel zagabye igitero ku kibuga cy’indege cya Yemeni giherereye i Sanaa
Igisirikare cya Israel cyatangaje ko cyarashe ku kibuga cy’indege nyamukuru cya Yemeni kuri uyu wa Kabiri, kandi abatangabuhamya bavuze ko habaye ibitero bine mu murwa mukuru Sanaa, ibi bikaba ari ibindi bikorwa by’ubushyamirane bikomeje kwiyongera hagati ya Israel n’inyeshyamba za Houthi zishyigikiwe na Irani.
Nk’uko ikinyamakuru DAILY POST dukesha iyi nkuru kibitangaza, Israel yari yaburiye abantu kuva mu gace kari hafi y’ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Sanaa, umunsi umwe nyuma y’uko ingabo za Israel zagabye ibitero by’indege ku cyambu cya Hodeidah muri Yemeni, mu gusubiza igisasu cya Houthi cyari cyaguye hafi y’ikibuga cy’indege nyamukuru cya Israel ku cyumweru.
“Kutava aho hantu bishyira ubuzima bwawe mu kaga,” ni ko igisirikare cya Israel cyaburiye abaturage, kinatangaza n’ikarita y’akarere gakikije icyo kibuga cy’indege.
Ibitero byo kuri uyu wa Kabiri bivugwa ko byibasiye indege eshatu z’abasivili, inyubako y’abagenzi, umuhanda w’indege (runway), ndetse n’ikarita y’indege ya gisirikare iri mu maboko y’inyeshyamba za Houthi.
Umwuka w’ubushyamirane ukomeje kwiyongera hagati ya Israel n’inyeshyamba za Houthi, cyane cyane ubwo icyo gice cy’imitwe yitwaje intwaro gikomeje ibitero byacyo mu rwego rwo gusubiza ibikorwa bya gisirikare bya Israel biri kwiyongera mu murwa wa Gaza.
Nk’uko Minisiteri y’Ubuzima iyobowe n’inyeshyamba za Houthi ibitangaza, ibitero bya Israel byagabwe hafi ya Hodeidah ku wa Mbere byahitanye abantu bane ndetse bikomeretsa abandi 39.
Mu gihe iyi nkuru yandikwaga, nta makuru yahise atangazwa ku bapfuye cyangwa abakomeretse muri iki gitero.
Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yasezeranyije ko bazihorera nyuma y’uko igisasu cyarashwe n’inyeshyamba za Houthi kigwa hafi y’ikibuga cy’indege cya Ben Gurion muri Israel, ibintu byatumye kompanyi z’indege zo mu Burayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zihagarika ingendo.
Inyeshyamba za Houthi zimaze igihe zirasaho Israel ndetse n’ubwikorezi bwo mu Nyanja Itukura kuva intambara hagati ya Israel na Hamas yatangirira muri Gaza, mu rwego bavuga ko ari ukugaragaza ubufatanye n’Abanya-Palestine.


Kinyarwanda
English
Swahili









