issa
Semuhungu Eric yafunzwe

Semuhungu Eric yafunzwe

Apr 12, 2026 - 11:14
 0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Semuhungu Eric ariko ibyo akekwaho ntibiratangazwa mu rwego rwo kwirinda ko byabangamira iperereza.

Aganira na IGIHE umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yemeje aya makuru agira ati “Ni byo koko Eric Semuhungu yarafashwe. Icyakora kugira ngo bitabangamira iperereza nta byinshi twatangaza. Ibyo iperereza ry’ibanze rizagaragaza tuzabibatangariza.”

Semuhungu yatawe muri yombi ku wa 9 Mata 2026 ndetse ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimironko.

Uyu Semuhungu yamenyekanye cyane mu 2016 biturutse ku mafoto ye yagiye hanze agaragaza ko akundana n’umugabo mugenzi we.

Yaje kongera kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga ku wa 1 Mata 2024 ubwo yoherezwaga mu Rwanda na Amerika kubera ibyaha yahakoreye bitandukanye birimo gusambanya abana.