issa
U Rwanda ruri kubaka inzu zizajya zumisha ibitunguru n’urusenda

Feb 18, 2026 - 10:12
 0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherezwa mu mahanga, (NAEB) kiri kubaka ibigo bizajya byumishirizwamo umusaruro w’ibitunguru n’urusenda mu gukemura ikibazo cy’umusaruro wangirika.

Izi nzu zigezweho, zirimo iri ku rwego rw’Igihugu iri kubakwa ku Cyicaro cya NAEB mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali  n’izindi enye biteganyijwe ko zizubakwa mu Turere twa Rubavu, Rulindo, Bugesera na Nyagatare.

Izi nzu zizaba zifite ubushobozi bwo kumisha toni 199 z’ibitunguru n’urusenda mu masaha 48 gusa.

Ibi bikorwaremezo bikaba byitezweho kugabanya umusaruro wangirika ukazava kuri 15.4% ukagera kuri 7.7% ku bitunguru no kuva kuri 17.2% ukagere ku 8.7% ku rusenda.

Kubaka ibikorwaremezo nk’ibi, biri mu murongo w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherezwa mu mahanga (NAEB) wo kurushaho kongera ubwiza n’ubudahangarwa rw’ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga, ndetse no kuzamurira umuhinzi ubushobozi.

Feb 18, 2026 - 10:17