issa
Kimisagara: Umugabo yariye ibiraha 66 muri 80 yari yategewe bitungura benshi

Apr 4, 2026 - 09:52
 0

Umugabo witwa Nikongize uzwi ku kazina ka Gasongo, ukora akazi k'ubukarani mu isantere ya Nyabugogo mu Murenge wa Kimisagara, yategewe kumara ibiraha 80 abasha kurya iburaha 66 ibindi 14 biramunanira bitungura abamurebaga bitewe n'uburyo yari agiye kumara indobo yose.

Ibi byabaye ahagana saa saba z'amanywa yo ku wa Gatanu taririki 3 Mata 2026.

Abatangabuhamya bambwiye UKWELITIMES ko uyu mukarani uzwiho kurya cyane, yavuze ko ashobora kurya ibiraha 80 akabimara.

Ibi byatumye abaturage nahita batega nawe maze bahamagaza umusore umusore wari mufite indobo y'ibiraha yari ari gucuruza arayimuha ariko bemeranya n'abimara atabyishyura ariko nibimunanira ari we ubyishyura.

Uyu mukarani yahise atangira kurya ibyo biraha, ageze ku kiraha cya 40 asaba fanta ya tonic barayimuha ariko amaze kurya ikiraha cya 50 atangira gusaba ko bamuzanira inzoga yitwa icyuma, abaturage barabyanga.

Umugabo witwa Vincent yabwiye UKWELITIMES, ko yatunguwe cyane n'uburyo uyu mukarani yamaze ibiraha 66 n'ubwo yananiwe kumara 80 yari yategewe.

Ati " Numiwe kuko n'ubwo atamaze iriya ndobo yose yari irimo ibiraha 80, njye ntabwo nari nzi ko hari umuntu ushobora kumara ibiraha 66."

Undi mugore yavuze, ko afite impungenge z'ubuzima bw'uyu mukarani nyuma y'uko amaze ibiraha 66.

Ati " Ndakeka aza gupfa kubera ko buri muntu wese wategewe ibyo kurya mbona nyuma apfa, mbwira nawe koko wari wabona umuntu urya indobo yose y'ibiraha?"

Nyuma yo kunanirwa kumara ibiraha 80 yari yategewe, uyu mukarani yahise yishyira amafaranga 6600 y'ibiraha 66 yari amaze kurya mu minita 30.

Uyu mukarani Nikongize, we yabwiye UKWELITIMES ko iyo abaturage bari bamushumgereye bamwemerera kunywa inzoga yitwa icyuma yari kumara ibiraha 80 byose yari yategewe.

Ati "Banze ko nywa icyuma kuko cyari gucagagura ibiraha byose nari maze kurya kandi nabo barabizi ko iyo babyemera turiya turaha 14 twari dusigaye muri iriya ndobo natwo nari kutumara twose."

Yongeyeho ko mu buzima busanzwe amara ikiro cy'umuceri kandi yananyweye ndetse yifuza kujya mu marushanwa yo kurushanwa kurya ibiryo byinshi.

Uwacuruzaga ibiraha yahise agenda nyuma y'uko Gasongo amwishyuye 66  yari amaze kurya

Gasongo wamaze ibiraha 66

Ubwo ushinzwe umutekano yasabaga Gasongo kuva mu marembo y'aho akorera kugira ngo ataza kuhagirira ibibazo nyuma yo kumara ibiraha 66

Abaturage bari bahuruye ari benshi

Ubwo yari ari kurya ibiraha