
Bikomeje kuba bibi hagati ya Israel na Syria
Ku wa kabiri, tariki ya 25 Werurwe, ingabo za Isiraheli zavuze ko zongeye kugaba ibitero bibiri bya gisirikare muri Siriya rwagati.Ibi bitero by’indege bya Israel byibasiye Syria bisenya amazu n’ibindi bikorwa remezo byiganjemo amavuriro.
Ibitangazamakuru byo mu barabu bitangaza ko Israel iri gushaka kwirukana abarwanyi bo mu bice byinshi bya Syria cyane cyane abakambitse mu bice bituriye Israel uciye mu bitwa bya Golan.
Muri Syria bavuga ko ibitero bya Israel byinjiriye ahitwa Kuwaya mu Majyepfo yayo. Ni nyuma y’uko mu minsi ishize Israel yasanze hari abantu bafite ububiko bunini bw’intwaro hafi aho.
Ibi rero ngo nibyo byasembuye ingabo za Israel zitegura ibitero byo guca intege abantu bose baturiye Israel bafite intego zo kuyihungabanya.
Ku wa mbere, ubwo yari mu ruzinduko i Yeruzalemu, umuyobozi wa politiki y’ububanyi n’amahanga y’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi, Kaja Kallas yihanangirije Isiraheli kutongera kugaba ibitero kuri Siriya na Libani avuga ko bibangamiye ikiremwamuntu.