issa
Abaturage Israel yari yashimuse ba Afurika y'epfo barayishinja ibikorwa by’ubugizi bwa nabi

Oct 9, 2025 - 09:27
 0

Abanya Afurika y’Epfo batandatu bari bagize itsinda ry’abaharanira uburenganzira bwa muntu bari bashimuswe n’ingabo za Israel mu cyumweru gishize ubwo bari mu mato ya Global Sumud Flotilla baganaga muri Gaza, batangaje ko igisirikare cya Israel cyabakoreye ihohoterwa rikomeye.

Abo baturage ubwo bashimutwaga mu cyumweru gishize bari mu mato 40 yitwa Global Sumud Flotilla, yari atwaye impano n’imfashanyo byari bishyiriwe abatuye muri Gaza bakomeje kuba mu kaga k’amapfa n’inzara kubera intambara ikomeje kuhabera.

Ayo mato yafashwe n’ingabo za Israel ubwo yari aparitse ku cyambu cya Ashdod hafi y’ibirometero bike cyane bari basigaje ngo bagera mu gace ka Gaza aho bari bajyanye ubutabazi, imfashanyo n’ibiribwa kubahatuye bamerewe nabi.

Mandla Mandela, umwuzukuru wa Nelson Mandela akaba n’umwe mu bari muri urwo rugendo, nyuma yo kurekurwa ku wa 8 Ukwakira mu mashusho ye akomeje gukwirakwira yabwiye itangazamakuru ryo muri icyo gihugu ko Abanya Afurika y’Epfo ubwo bashimutwaga muri ayo mato bakorewe ibikorwa by’ubugome bukomeye birimo kutagaburirwa, kudahabwa serivisi nkenerwa z’ingenzi ku muntu, kurazwa mu nyubako z’uburoko bufungiranye ndetse no gukorerwa ibibi ku mibiri yabo.

Mandla Mandela yavuze ko ibyo byose babikorerwaga babwirwa ko impamvu yabyo ari uko igihugu cyabo cyatinyutse kurega Israel mu Rukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera 'ICJ', no mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha 'ICC', aho Afurika y'Epfo yashinjaga Israel kwica Abanya-Palestine.

Fatima Hendricks na Zaheera Soomar, abagore bari mu bashimuswe, bavuze ko bo bakorewe ihohoterwa rishingiye ku myemerere yabo, aho ngo bambuwe ku ngufu imyambaro yabo yose bari bambaye bakambikwa ubusa imbere y’abo basirikare ba Israel.

Zaheera Soomar yavuze ko mu bantu bari bashimuswe basaga 500 bo mu bihugu bitandukanye, abagore bo muri Afurika y'Epfo aribo bonyine bambuwe imyambaro yabo ku karubanda bakambikwa ubusa.

Yagize ati "Bamaze kubona ko turi Abanya Afurika y’Epfo, badusunika ku bikuta, batwambura imyenda yose twari twambaye imbere y’abasirikare babo bose. Bikorerwa twe twenyine kuko twari twerekanye ibyangombwa ko turi abaturage bo muri Afurika y’Epfo.”

Ku mugoroba wo ku wa 8 Ukwakira Israel yahakanye ibyo birego byose abo baturage bayishinja, ivuga ko abari muri urwo rugendo bose bari bafashwe bahawe amahirwe yo gusubira mu bihugu byabo ku bushake batabanje gufungwa cyangwa ngo bakorerwe ibyo bikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Ibi bikaba bibaye nyuma y’uko mu cyumweru gishize ubwo abo baturage bashimutwaga, Perezida Ramaphosa yari yasabye Israel ko abo baturage b’igihugu cye barekurwa vuba kandi nta mananiza, ndetse ko igihugu cye kidateze kuzihanganira na gato ikindi gikorwa gisa n’icyo cyo gusenya uburenganzira bw’abaturage be.

Oct 9, 2025 - 10:17