issa
Kayonza: Barishimira ibikorwa remezo byahinduye imibereho yabo

Feb 4, 2026 - 12:46
 0

Abaturage batuye mu Murenge wa Ruramira mu Karere ka Kayonza, bavuga ibikorwa remezo bubakiwe na Leta byatangiye guhindura imibereho yabo

Abaturage bo mu Kagari ka Nkamba mu Murenge wa Ruramira, Akarere ka Kayonza, bavuga ko ibyo bikorwa remezo birimo amazi, umuriro w'amashanyarazi biri mu bikorwa byahinduye imibereho yabo.

Abaganiriye na UKWELITIMES, batuye mu Mudugudu wa Nyagacyamo ni bamwe mu bishimira impinduka zazanwe n'ibikorwaremezo Leta yabubakiye .

Umukecuru uri mu kigero cy'imyaka 80 twamusanze mu Mudugudu wa Nyagacyamo avuga ko yubakiwe na Leta inzu nziza akava mu nzu yamuviraga ndetse agakurwa mu icuraburindi agahabwa umuriro w'amashanyarazi ndetse amazi nayo bayamwegereza hafi.

Yagize ati" Ubu ntabwo nkivirwa kubera ko ndi mu nzu nziza bubakiwe n'ubuyobozi budukunda bukanatwitaho. Ubu iyi nzu ubona irimo amashanyazi ndetse amazi ari hafi.Turashimira umuyobozi wacu wadukuye mu icuraburindi tukaba tubayeho dufite umutekano, turashimira Perezida wacu Kagame yadukuye kure."

Mukangwije Epiphanie utuye mu Mudugudu wa Sabununga Akagari ka Nkamba nawe arashimira leta kubera ibikorwa remezo yabagejejeho.

Yagize ati" Turishimye kuko ubu ntitukijya kuvoma iyo bigwa, amashuri ari hafi yacu, nubwo umuriro utarangeraho ipoto bayimanitse mu irembo ryanjye, nanjye umuriro uzangeraho."

Habimana Jean Pierre ni umuturage uvuga ko ibikorwa remezo byahinduye ubuzima bwabo.

Ati" Kera wasanga umuntu abura amazi yo gukaraba ariko urabona ko abaturage bacyeye, ushatse kwiyogoshesha ntakijya kure, ubu ufite ibigori ahita azana ku cyuma agataha yirira kawunga. Ubuzima bwarahindutse bigaragara."

Twagerageje kuvugana n'ubuyobozi bw' Akarere ka Kayonza, ariko ntibyadukundira kuvugana na Hategikimana Fred, umuyobozi w'Akarere ka Kayonza w'Agateganyo ariko ntibyadukundira ndetse ubutumwa bugufi yandikiye umunyamakuru ubwo twakoraga iyi nkuru yari atarabusubiza. Mu gihe tuzavugana nawe tuzabagezaho icyo ubuzima buvuga ku gikorwa cyo gukwirakwiza amashanyarazi mu karere ka Kayonza by'umwihariko mu bice bisigaye mu kagari ka Nkamba.

Feb 4, 2026 - 12:51