issa
Rwamagana: Barifuza ko serivisi z'ubutaka zizagarukwaho mu Nama y'Igihugu y'Umushyikirano

Feb 4, 2026 - 11:30
 0

Abaturage batuye mu karere ka Rwamagana, bavuga ko Inama y'Igihugu y'Umushyikirano igarutse ku kibazo cya serivisi z'ubutaka zibasiragiza byatuma gikemuka burundu. Ubuyobozi bw'Akarere buvuga ko ibibazo byatumye abaturage badahabwa serivisi z'ubutaka uko babyifuza ko biri mu nzira zo gukemuka vuba bakabona ibyangombwa by'ubutaka basabye.

Abaturage batuye mu karere ka Rwamagana, ni bamwe mu bategereje inama y'Igihugu y'Umushyikirano izaba ku nshuro ya 20, izaba ku wa Kane tariki ya 5 no ku wa Gatanu tariki ya 6 Gashyantare 2026. Abaganiriye na UKWELITIMES, bagaragaje ko baramutse babonye umwanya wo kugaragaza ibyifuzo byabo, bageza kuri perezida wa Repubulika, icyifuzo cy'uko haba impinduka muri serivisi z'ubutaka.

Abatuye mu mirenge ya Kigabiro na Muhazi, baganiriye na UKWELITIMES, bemeza ko basiragira basaba serivisi zitangirwa ku karere mu biro by'ubutaka. Hari ababwiye umunyamakuru ko basabye ibyangombwa by'ubutaka butabanditseho kuko bwabaruwe bukandikwa kuri Leta, abandi basabye serivisi zo gukatamo ibice ubutaka none hashize umwaka basiragira ndetse harimo n'umuturage uvuga ko imyaka 5 ishize asabye serivisi zo gukatamo ibice ubutaka ariko akaba atarayihabwa. Abaturage bavuga ko bamara igihe basiragizwa bigatuma badakora imirimo ibateza imbere bakavuga ko iki kibazo kivugiwe mu Mushyikirano, habaho impinduka mu mitangire ya serivisi zihabwa abakenera ibyangombwa by'ubutaka. 

Umuturage utuye mu Murenge wa Kiganiro yagize ati "Ikintu kibangamiye abaturage muri aka Karere ni Ukubona serivisi z'ubutaka. Njye mpawe umwanya mu nama y'Igihugu y'Umushyikirano nakivuga noneho Perezida akakibaza ababishinzwe kandi ndumva abimenye ko bitugora kubona ibyangombwa ababishinzwe bahindura uburyo batangagamo serivisi."

Umuturage utuye mu kagari ka Sibagire nawe yagize ati" Kubona icyangombwa cy'ubutaka ntibyoroshye, nagiye ku karere inshuro 6 zose bambwira ngo bazampa icyangombwa babanje kuza kureba aho ubutaka buri ariko n'ubu ntibaraza nta cyizere ko icyo cyangombwa nzanakibona vuba."

Umuturage utuye mu Murenge wa Muhazi nawe yagize ati" Icyangombwa cy'ubutaka kukibona bigoye kuruta kubugura, mu Mushyikirano njya numva hajyayo abaturage baduhagarariye ahubwo abazajyayo bahagarariye Akarere kacu mubatubwirire bazatubariza ikibazo cyo gusiragira mu butaka kuko icyo Perezida wacu amenye gihita gikemuka rwose. Muri Rwamagana turashaka kwiteza imbere ariko ubu ntiwahabwa ifumbire udafite icyangombwa cy'ubutaka kuko bigusaba kugaragaza UPI yabwo." 

Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Richards Kagabo Rwamunono aganira na UKWELITIMES, yagaragaje icyatumaga abaturage batabona serivisi z'ubutaka uko babyifuza, anagaragaza ko ubuyobozi bw'Akarere burimo gushaka umuti w'icyo kibazo.

Yagize ati" Serivisi z'ubutaka navuga ko havutsemo ibibazo nka bibiri, icya mbere ni sisiteme y'Ikigo Gihugu cy'ubutaka zitihutaga, ubu tuvugana hari dosiye zirenga 200 zitarakorwaho kandi zimaze igihe. Ikibazo cya kabiri naho twari twahagaritse ibikorwa byo gukata ibibanza, nacyo ni ikibazo kuko abaturage nta serivisi babonaga, ariko twari twabihagaritse kugira ngo abantu batubaka badafite umurongo ngenderwaho kugira ngo hakorwe ibishushanyo byo kunoza imiturire. Ubu tuvugana hari ibishushanyo mbonera by'imiturire 12 bimaze byamaze kwemezwa ndetse hari ibindi 6 birimo gutunganywa."

Visi Meya Kagabo yakomeje agira ati" Ubundi amabwiriza y'ikigo cy'Igihugu cy'ubutaka avuga ko gutunganya icyo gishushanyo mbonera by'imiturire kidatunganywa munsi y'amezi 12, iyo umuturage amaze umwaka aba yumva serivisi zakererewe ariko amabwiriza ngenderwaho kugirango ibyo bishushanyo mbonera by'imiturire bitunganywe nuko ameze."

 Visi Meya akomeza agaragaza ko muri serivisi z'ubutaka hari ibibazo bizakemuka mu gihe cya vuba.

Yagize ati" Muri site z'imiturire izamaze gutunganywa serivisi yatangiye gutangwa, twakira dosiye ziri hagati ya 400 na 600 mu gihe cy'icyumweru, turimo gukora amanywa n'ijoro n'iminsi y'impera z'icyumweru kugira ngo turebe ko byava mu nzira izo zari zarahagaritswe twari dutegereje ko muri uku kwa Kabiri zifungura nabo tukabakorera na sisiteme y'Ikigo Gihugu cy'ubutaka bari barahagaritse abayikoresha kugira ngo ivugururwe batubwira ko tariki 3 ifungurwa tukayikoresha. Uko serivisi z'Igihugu zivugururwa natwe twisuganya turizera ko mu gihe kiri serivisi zizihuta."

Visi Meya Kagabo anavuga ko Minisiteri y'ibikorwa remezo yemereye Akarere ka Rwamagana, gushaka abakozi bakora nka banyakabyizi bazajya bahabwa amasezerano y'umwaka umwe mu rwego rwo gushaka igisubizo ku bibazo, bigaragara muri serivisi z'ubutaka ariko agasaba abaturage kujya banagana ba Noteri bikorera mu gihe bifuza serivisi zitangwa na noteri wigenga.

Ikibazo cy'abaturage basiragira basaba serivisi z'ubutaka ntikigarara mu bice birimo ahagenewe gutura mu gishushanyo mbonera by'imiturire ahubwo kinagaragazwa n'abaturage bafite ubutaka bwagenewe Ibindi bikorwa nk'ubuhinzi n'ubworozi.

Feb 4, 2026 - 12:39