issa
Kayonza: Ubuyobozi bwasabye abafite amakuru y'ahari imibiri y'abishwe muri Jenoside kuhagaragaza

Apr 7, 2026 - 19:10
 0

Ubwo hatangiraga icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, ubuyobozi bw'Akarere ka Kayonza bwasabye abaturage gutanga amakuru y'ahari imibiri y'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kugirango iyo mibiri ishyingurwe mu cyubahiro.

Gutangiza icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, mu karere ka Kayonza byabereye mu Murenge wa Rwinkwavu ku Rwibutso rwa rwa Rwinkwavu, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Mata 2026.

 Mu butumwa umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere ka Kayonza Hategikimana Fred yagejeje kubitabiriye icyo gikorwa yasabye abafite amakuru ku hantu hari imibiri y'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 kuhagaragaza kugirango ishyingurwe mu cyubahiro.

Yagize ati "Birababaje kugeza ubu kubona hari imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro, kandi by'umwihariko na hano I Rwinkwavu, imibiri itari yaboneka irahari, akaba ari muri urwo rwego twongera gusaba, ko uwaba azi ahari umubiri w'uwishwe muri Jenoside ukaba utarashyingurwa ko rwose yagira ubutwari, yagira umutima wa kimuntu, yagira izo mbaraga zo kwegera ubuyobozi, akabivuga noneho tukabasha kubashyingura mu cyubahiro, kuko nyuma y'imyaka 32, murumva ko ari ikibazo gikomeye kugeza uyu munsi kuba hari abatarashyingurwa mu cyubahiro kandi hari abazi aho bari."

Meya Hategikimana yakomeje agira ati "Umwanya nk'uyu, twibutse urubyiruko ndetse tunarusabe, kunga ikirenge mu cy'urubyiruko twabonye rwahagaritse Jenoside, kugirango nabo bagire uruhare mu kubaka Igihugu twifuza, kitarangwa n'amacakubiri, kitarangwa n'imico mibi kitarangwa n'ubunyamanswa, twumve ko Igihugu kiri mu maboko yacu kandi ko ari Inshingano zacu nk'Abanyarwanda kucyubaka, twese dufatanyije birashoboka."

 Mu buhamya bwa Ndahiriwe Egide warokokeye mu Murenge wa Rwinkwavu, yagarutse kuburyo Abatutsi batotejwe bakanicwa hagati ya 1990 na 1994 muri uwo Murenge n'ahandi mu Gihugu, avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yateguwe ndetse ikoranwa ubugome ndengakamere, avuga ko ibitero byiciwemo Abatutsi mu Murenge wa Rwinkwavu byatangiye ku matariki ya 11 na 12 muri Mata 1994 ndetse ko mu minsi mike hishwe Abatutsi benshi kandi bishwe n'abaturanyi babo ndetse n'ibitero byavaga mu Mirenge nka Nyamirama na Mukarange.

 Ndahiriwe yavuze ko mu gice gicukurwamo amabuye y'agaciro mu Murenge wa Rwinkwavu hiciwe Abatutsi benshi bajugunywa mu byobo byacukuwemo amabuye y'agaciro.

Ndahiriwe mu gusoza ubuhamya bwe, yanashimiye  Ingabo za RPA zari ziyobowe na perezida wa Repubulika Paul Kagame, bahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Yagize ati "Twebwe Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, turashima, Jenoside yarateguwe ishakirwa n'abaterankunga barabonetse, Jenoside yarahagaritswe, Jenoside yahagaritswe n'ubwitange bw'abana b'Abanyarwanda, ibyo bintu nabyo bijye bidutera ishema, kuko uwakabaye yari kuturengera ni amahanga ndetse n'imiryango mpuzamahanga ariko ni ibintu byabaye baturebera, abantu bashyiramo imbaraga zabo batanga amaraso yabo barokora Abanyarwanda, turahari turi abahamya bo kubihamya."

 Ndindabahizi Didace Perezida wa IBUKA mu karere ka Kayonza, mu butumwa yagejeje ku bitabiriye gutangiza icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, yashimiye Ingabo za  RPA zarokoye Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

 Yagize ati " Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ibyatubayeho byagiye ku mugongo wa Leta kandi Leta ntabwo yadusiganiye, yabikoze neza, mu bushobozi bwari buhari no ku kigero kirenze, iby'ubuvuzi, iby'amashuri iby'imibereho, uko duhagaze uyu munsi tubikesha iyo Leta. Dushima n'Ingabo z'Inkotanyi zirakabyara, rwose, baritanze twebwe Intara y'Iburasirazuba zatugezeho kare iyo zitatugeraho kare ubu inkuru iba idafite kibara."

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 rwa Rwinkwavu ruruhukiyemo imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside irenga 4,000.

Apr 7, 2026 - 20:29