issa
Intumwa z‘u Rwanda na RDC zahuriye mu nama igenzura iyubahirizwa ry’amasezerano y’amahoro

Aug 1, 2025 - 09:59
 0

Intumwa z’u Rwanda n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zahuriye mu nama ya Komite ihuriweho ishinzwe gusuzuma iyubahirizwa ry’amasezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika tariki ya 27 Kamena 2025.

Iyi nama yabereye i Washington ku wa 31 Nyakanga 2025, yitabiriwe n’abahagarariye Amerika, Qatar, Togo n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), byashyigikiye ibiganiro byahuje u Rwanda na RDC.

Iyi komite izajya ifata ingamba zikwiye mu gukemura ibibazo bihari inakurikirane ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro ndetse biteganyijwe ko izajya inakemurirwamo ibibazo impande zombi zitumvikanaho ku bigomba kubahirizwa no kwakira ibirego ku kutubahirizwa kwayo.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika, yasobanuye ko  abitabiriye iyi nama batoye abayobozi b’iyi Komite, bashyiraho imirongo izindi nama zizagenderaho ndetse banaganira ku ntambwe imaze guterwa mu iyibahirizwa ry’amasezerano kandi banategura inama ya mbere y’urwego ruhuriweho rushinzwe guhuza ibikorwa by’umutekano.

Amasezerano y’amahoro ya Washington agizwe n’ingingo nyamukuru ebyiri: gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR ubangamiye umutekano w’u Rwanda n’Akarere muri rusange no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho.

Gusenya FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi bizashingira kuri gahunda ihuriweho yo ku wa 31 Ukwakira 2024, yateguriwe mu biganiro bya Luanda byahuzaga intumwa z’u Rwanda n’iza RDC, biyobowe na Angola.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, tariki ya 30 Nyakanga yasobanuriye Inteko Ishinga Amategeko ko inama y’urwego ruhuriweho rushinzwe guhuza ibikorwa by’umutekano izabera i Washington tariki ya 4 Kanama.

Minisitiri Nduhungirehe kandi yasobanuye ko urwego ruhuriweho ari rwo ruzaba rushinzwe gusenya FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho, rukaba rwarahawe iminsi 90 yo gusohoza inshingano, ishobora kwiyongeraho 30.

Guverinoma y’u Rwanda isobanura ko mbere yo gukuraho ingamba z’ubwirinzi, FDLR izabanza gusenywa, ariko ko no gusenya uyu mutwe w’iterabwoba hifashishijwe imbaraga za gisirikare bizabanzirizwa no gushishikariza abarwanyi bawo gutaha ku bushake.