issa
Mozambique yifatanyije n’Ingabo z’u Rwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Apr 8, 2026 - 08:10
 0

Mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, cyitabirwa n’ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro, inzego z’umutekano z’icyo gihugu n’abayobozi bacyo batandukanye.

Ni igikorwa cyabereye mu Karere ka Mocímboa da Praia ku wa 7 Mata 2026, cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye bo mu nzego za gisirikare za Mozambique barimo Umuyobozi wungirije w’Ingabo za Mozambique FADM, Brig Gen Tomás Mponha wifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Umuyobozi w’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Mozambique, Brig Gen C.M. Mujuni, mu ijambo rye yavuze cyane ku kamaro ko kwibuka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, avuga ko ari umwanya w’ingenzi cyane wo kwibutsa abantu bose kwirinda, kurwanya no gukumira icyari cyo cyose cyatuma Jenoside isubira.

Yakomeje asobanura ko Jenoside yakorewe Abatutsi yaturutse ku ngengabitekerezo y’amacakubiri yakomotse ku mateka y’ubukoloni hamwe n’imiyoborere mibi yakurikiyeho yari yuzuye amacakubiri, yatumye Abatutsi barenga miliyoni bicwa mu minsi 100 gusa, mu gihe amahanga yareberaga gusa.

Brig Gen Mujuni yanavuze ko iyo hatabaho ubutabazi bw’abasirikare b’Ingabo za RPA, abarokotse na bo ubu baba barishwe.

Yakomeje ashima kuba u Rwanda rwariyemeje gukomeza inzira yo kubaka ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda, ndetse no gukorana n’ibindi bihugu mu kubungabunga amahoro n’umutekano, mu rwego rwo kwirinda ko Jenoside yakongera kubaho ukundi.

Ku ruhande rwa Mozambique, Brig Gen Tomás Mponha wavuze mu izina ry’ubuyobozi bw’icyo gihugu, yavuze ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, atanga amasomo akomeye ku bihugu byinshi birimo na Mozambique. Avuga ko ari ngombwa gukomeza guhangana no kurwanya ingengabitekerezo y’urwango n’amacakubiri kugira ngo ibyabaye mu Rwanda bitazongera kubaho ukundi cyangwa ngo bigire ahandi biba.

Yanashimye uruhare rukomeye ingabo z’u Rwanda zagize mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 ndetse n’uruhare zikomeje kugira mu guhangana n’imitwe y’iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado, avuga ko ubufatanye bw’ibihugu byombi bukomeje gutanga umusaruro mu kugarura ituze muri ako gace.

Ni umuhango wasojwe no gukurikira ubutumwa bwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, bwibutsa Isi yose akamaro ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, kubungabunga ubumwe bw’Abanyarwanda no kwirinda ko amateka mabi igihugu cyaciyemo yasubira.

Apr 8, 2026 - 08:17