Ishusho ya ruswa mu Rwanda (Ubushakashatsi)
Ku wa 03 Ukuboza 2025 Umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n'akarengane (Transparency International Rwanda) washyize hanze ibikubiye muri raporo yerekana ishusho ya ruswa mu Rwanda (Rwanda Bribery Index 2025). Ni ibyatangarijwe mu mujyi wa Kigali.
Ubushakashatsi ngarukamwaka bureba kuri ruswa ntoya,uko abanyarwanda babona ruswa,abayitanze n'abayihawe. Ubu bushakashatsi bwasobanuwe n'uhagarariye ubushakashatsi muri TI-Rwanda, Albert Rwego Kavatiri. Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bantu basaga 2360 bo mu gihugu hose.
Abagore babajijwe ni 46.44% naho abagabo ni 53.56%. Zimwe mu nzego zigize ubuzima bw’igihugu zirimo uburezi nko mu mashuri abanza, ayisumbuye, kaminuza n'abo mu bumenyingiro nabo barabajijwe muri ubwo bushakashatsi bwa TI-Rwanda.
Serivisi zo kubona ibyangombwa byo kubaka hashyizwemo imbaraga mu kurwanya akajagari ariko ruswa bakira ihagaze kuri 36.60%. Hari impinduka ugereranyije no mu myaka yo hambere.
Bimwe mu byagaragajwe na Transparency International Rwanda ku ishusho ya ruswa ntoya mu Rwanda:Hari uwishyuye Polisi ishinzwe ibizami byo mu muhanda 500,000 Frw kugirango ahabwe uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga (Driving Licence).
Hari umunyeshuri wo mu yisumbuye wishyuye 20,000 Frw kugirango abone amanota meza mu kizami.
Hari uwishyuye 1,000,000 Frw ayaha RURA kugirango abone umurongo wo gukoreramo akazi. Hari uwishyuye RRA 6,000,000 Frw kugirango bamugabanyirize imisoro.
Hari uwishyuye 508,000 Frw ayaha REG kugirango bamuhe umuriro mu rugo.


Kinyarwanda
English
Swahili









