issa
Musanze: Abarenga 1000 bahururiye kureba ibitangaza n'amabonekerwa byavuzwe n'abana bakinaga umupira

Jan 18, 2026 - 08:19
 0

Kuwa Gatanu abana babiri bakinaga umupira batangaje ko babonekewe na Bilkiramariya na Yezu, ubuyobozi bukavuga ko abarenga 1000 bazindukiye kuri icyo kibuga bahanze amaso ibiti byavuzweho kugaragaraho amashusho ya Yezu na Bilkiramariya.

Ku wa Gatanu tariki ya 16 Mutarama 2026, nibwo humvikanye amakuru avuga ko hari abana babiri babonekewe na Bilkiramariya na Yezu mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze ubwo barimo gukina ku kibuga cy' ishuri.

 Amakuru atangwa n'abaturage avuga ko abo bana babiri ubwo bakinaga umupira ku kigo cy'amashuri cya Rwinzovu kiri mu Murenge wa Gataraga, bavuze ko barimo kubona Bilkiramariya na Yezu mu ipoto y'amashanyarazi no mu kindi giti kiri hafi y'ikibuga bakiniragaho.

Umwe mu baturage avuga uko byagenze kugirango iyo nkuru ibe kimomo.

 Yagize ati "Twagiye kubona tubona ikigo cyose barahuruye , abarimu barahuruye ngo baje kureba Bilkiramariya, dukomeza kubibona gutyo uko bugenda bucya ariko inkuru iba kimomo kugeza nimugoroba abantu bari bamaze kubibona neza, baje barahurura banaharaye"

Kuwa Gatandatu tariki ya 17 Mutarama 2026, imbaga y'abaturage yahazindukiye ku kibuga abo bana bakiniragaho ndetse bamwe baganiriye na TV1 bavuze ko babonye ibitangaza bakibonera Bilkiramariya na Yezu n' izindi ntumwa.

 Umwe mu baturage yagize ati "Ndahageze, ku ipoto y'amashanyarazi mpasanze Yesu na Yozefu bose bahari, nawe ko uri umunyamakuru wabireba hariya ku giti duhagaze aha. Ubu tuvugana ndikureba amafoto atandatu bahahagaze, hirya hari igiti kibisi cy' inturusu nacyo barahari."

 Undi muturage nawe ati" Ishusho iri kugaragaraho ni iya Bilkiramariya n'iya Yezu, njyewe nabonye amafoto ya Bilkiramariya n' iya Yezu, twabyakiriye neza ko ari inkuru nziza yaje iwacu, nkuko twajyaga kubireba i Kibeho , icyo twifuza nuko twajya tubireba iwacu, batwubakire urugo Rutagatifu rwa Yezu na Bilkiramariya."

 Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien avuga kuri iki kibuga habyukiye abaturage barenga 1000 bagatuma inzego z' ubuyobozi nazo zihagera ndetse anasobanura impamvu abaturage baje Ari benshi.

 Yagize ati" Mu rwego rwo kugirango hatagira n'umuturage uhungabana, twahageze urumva ko habayeho guhurura kw' abaturage benshi, abasaza abakecuru, abadamu batwite, abana bato, abadamu bahetse. Urumva inkuru nk' iyo y' igihuha irihuta none se ko natwe twariyo twagezeyo, ni inkuru itari ukuri, hari hamaze kugera nk'igihumbi."

Jean Bosco Nambaje, Padiri Mukuru wa Paruwasi Busogo ibaririzwa muri diyosezi Gatolika ya Ruhengeri aganira na TV1 avuga kubyo bise amabonekerwa yavuze ko byamenyeshejwe ubuyobozi bwa Diyosezi kandi ko birimo urujijo kuko mubavuze ko babonekewe ntawigeze ahabwa ubutumwa na Bilkiramariya nkuko yabikoze ahandi yabonekeraga abantu ariko anavuga ko Kiliziya iba igomba gusuzumana ubushobozi ibijyanye n'amabonekerwa.

 Mu Rwanda amabonekerwa yemejwe na Kiliziya Gatolika yabereye i Kibeho muri Diyosezi Gatolika ya Gikongoro,  Kiliziya Gatolika yemeje ko batatu gusa mu bandi banyeshuri aribo babonekewe na Bilkiramariya akanabaha ubutumwa , ibi byatumye i Kibeho hahinduka ubutaka Bufagatifu hanubakwa Ingoro ya Bilkiramariya Nyina wa Jambo.

Jan 18, 2026 - 10:23