issa
NIGERIA: Abarwanyi 7 ba Boko Haram bishwe

May 22, 2025 - 16:31
 0

Ingabo za Operation Hadin Kai zishe abarwanyi barindwi bakekwaho kuba aba Boko Haram n’abo mu mutwe wa Islamic State West Africa Province (ISWAP) mu bikorwa bitandukanye byo gusukura ahari ibibazo, byabereye mu duce twa Rann na Damboa two mu Ntara ya Borno.

Ibi bikorwa byatangajwe ku wa Kane tariki n’umusesenguzi mu by’umutekano witwa Zagazola Makama, abinyujije kuri konti ye ya X (yahoze ari Twitter), aho yasobanuye uko ingabo za Nigeria zifatanyije zikomeje kugerageza gukura izi nyeshyamba ahantu hakunze kugaragaramo ibikorwa by’iterabwoba mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’igihugu.

Nk’uko bigaragara muri iyo raporo, igitero cya mbere cyabaye ku wa Gatatu ubwo ingabo za Battalion 3, zifatanyije n’abandi barwanyi b’ingabo zisanzwe (Hybrid Forces) hamwe n’abagize umutwe w’abaturage biyemeje kurwanya iterabwoba (CJTF), barasanye n’itsinda ry’iterabwoba ryashakaga kwiba ibiribwa mu modoka yari yapfuye ku muhanda wa Gamboru–Ngala hafi y’ahitwa Rann.

Ingabo zasubije zirasa, zica abarwanyi batandatu ndetse zinabona imbunda ebyiri za AK-47, buri imwe ifite agasanduku k’amasasu. Kamwe kari gafite amasasu ane ya 7.62mm, akandi gafite atandatu.

Mu kindi gikorwa, ingabo za Forward Operating Base (FOB) Molai, zishingiye ku makuru yizewe, zateze igico hafi y’umudugudu wa Komala uri ku muhanda wa Maiduguri–Damboa mu Karere ka Damboa. Iki gico cyari kigamije kugwa gitumo abarwanyi bikekwa ko bari mu rugendo berekeza muri Pariki ya Sambisa, cyarangiye hapfuyemo umwe muri bo.

Muri icyo gikorwa, ingabo zanatwaye moto nyinshi n’ibikoresho bikekwa ko byagombaga gukoreshwa mu gukora ibisasu by’inkorano (IEDs), byari bigamije gutegwa kuri uwo muhanda.

Amakuru ava mu nzego z’umutekano agaragaza ko ibi bikorwa biri mu rwego rwo gukumira ko aba barwanyi bagira aho banyura no gukomeza kurinda abasivili batuye muri ako gace.

May 22, 2025 - 17:05