Hari gutunganywa imbuto nshya y’ibigori yakorewe mu Rwanda
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) kiri gutunganya imbuto y’ibigori nshya ihangana na nkongwa idasanzwe, kubera ko idakenera guterwa umuti, bitewe n’ubudahangarwa yahawe hifashishijwe ikoranabuhanga rihindura uturemangingo twayo.
Igitekerezo cyo guhindura uturemangingo tw’ibihingwa cyatangiye mu myaka 40 ishize hirya no hino ku Isi nko muri Afurika y’Epfo, Amerika n’ahandi, hagamijwe kongera umusaruro no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe yagendaga izonga abantu barushaho kwiyongera.
Mu Rwanda, ubushakashatsi ku mbuto z’ibihingwa bihinduriwe uturemangingo buri gukorwa ku bigori, ibirayi, urutoki ndetse n’imyumbati, harebwa uko haboneka imbuto nziza yihanganira indwara zitatandukanye zikunze kwibasira ibi bihingwa bitunze benshi mu guhugu.
Ibigori byahinduriwe uturemangingo, byakozwe n’abashakashatsi bo muri RAB. Bagaragaza ko uretse kwihanganira nkongwa idasanzwe, byifitemo n’ubushobozi bwo kwihanganira n’imihindagurikire y’ibihe.
Mu mitegurire yayo muri laboratwari, hafatwa uturemangingo twa nkongwa tugashyirwa mu kigori, kugira ngo nkongwa itabasha kukirya, noneho mu kubihinga bigaterwa mu murima umwe n’ibisanzwe, itandukaniro rikagaragara iyo nkongwa ije kuko byo itabikoraho.
Dr. Nyombayire Alphonse uri mu bashakashatsi ba RAB bayikozeho, yavuze ko kuva mu 2016 nkongwa idasanzwe itangiye kugaragara mu Rwanda, byagabanyije umusaruro, ari nayo mpamvu ubu bushakashatsi bwibanda ku mbuto yihanganira nkongwa idasanzwe bwatekerejweho.
Yagize ati “Twakoze ubushakashatsi ku mbuto 12 z’ibigori, nyuma turabitera, ubu turi kubona bikura neza. Mu kugerageza ubudahangarwa bwabyo, twabiteye tubivangiye mu murima umwe n’imbuto y’ibigori dusanzwe duhinga ya RHM 1407 igihe kimwe, kugira ngo turebe itandukaniro ry’imyitwarire yabyo ziri kumwe.”
Dr. Nyombayire yakomeje avuga ko iri gerageza rizakomeza mu bihe biri imbere, maze mu gihe cy’umwaka umwe cyangwa ibiri, bazabone gufata umwanzuro ku myitwarire yabyo, niba koko byihangana.
Umuhuzabikorwa w’ubushakashatsi bw’ibihingwa byifashisha ikoranabuhanga, Dr. Nduwumuremyi Athanase, we yavuze ko nyuma y’imbuto y’imyumbati yahinduriwe uturemangingo, ikaba izahabwa abahinzi mu minsi ya vuba kuko n’umusaruro wayo wamaze gusogongerwaho ndetse n’iy’ibirayi, ubu hatahiwe iy’ibigori, kandi na yo itanga icyizere.
Dr. Nduwumuremyi yavuze ko iki cyizere gishingiye ku kuba imbuto y’ibigori nshya yahinduriwe uturemangingo yaragaragaje kwihanganira nkongwa idasanzwe, ibigaragaza ko yifitemo ubudahangarwa.
Abahinzi b’ibigori nabo bagaragaje ko bahanze amaso ubu bushakashatsi, bizera ko ibizabuvamo byazabatura umutwaro w’ibihombo bahuraga nabyo.
Umuyobozi wa Koperative IABM ihinga ibigori mu gishanga cya Makera kuri ha 180, mu Murenge wa Nyamabuye, mu Karere ka Muhanga, Uzamukunda Yukunda, yavuze ko bagiye bagorwa kenshi na nkongwa idasanzwe bigatuma bateza.
Ati “Nkongwa yadutwaye byinshi, imiti yayo irahenda, kandi no kuyitora mu mirima bidutwara umwanya. Mu bihe byose iba iri mu bigori nubwo nta biza byaba bihari. Iyi mbuto nshya y’ibigori yahinduriwe uturemangingoyo nitugeraho, izaduha umusaruro uhagije kuko idakorwaho na nkongwa natwe twabyiboneye.”
Kugeza ubu, iyi mbuto y’ibigori iri mu moko 12 ahinze kuri site eshanu RAB yashyizeho ziri mu Turere twa Huye, Rusizi, Musanze na Nyagatare ifite site ebyiri.
Mu Rwanda, ubu habarurwa kompanyi 15 zitubura imbuto y’ibigori, zifatanije na koperative zitandukanye kuri hegitari zisaga 3800. Ni mu gihe buri mwaka hakenerwa toni z’imbuto y’ibigori zisaga 5000.


Kinyarwanda
English
Swahili








