Gicumbi: Ababyeyi bahangayikishijwe n'umutekano w'abana biga ku kigo cy'ishuri kitazitiye
Ababyeyi barerera mu Rwunge rw'Amashuri rwa Gacurabwenge mu karere ka Gicumbi, bavuga ko umutekano w'abana babo ubahangayikisha bitewe n'impanuka ziterwa nuko icyo kigo kitazitiye.
Ababyeyi barerera ku kigo cy'Urwunge rw'Amashuri rwa Gacurabwenge, giherereye mu murenge wa Byumba mu karere ka Gicumbi hafi y'ibiro by'Akarere, bavuga ko bahorana umutima uhagaze kubera abana babo biga muri iki kigo kidafite uruzitiro kandi kiri ku muhanda wa kaburimbo.
Umwe mu babyeyi avuga ko abana biga mu rwunge rw'amashuri rwa Gacurabwenge bagongwa n'abatwara amagare kubera ikigo kitazitiye kandi cyegereye umuhanda wa Kaburimbo.
Yagize ati " Si rimwe si kabiri hariya bahagongera abana, cyangwa bakaba bakura ibindi bishuko hanze, ni ikintu ubona ko kibangamye bisaba ko hajyaho urugi. Dusaba ko ikigo nka kiriya bakizitira bagashyiraho umuryango umwe basohokeramo, kugira ngo binabarinde kuba hari abanyura ku mpande bakajya guhura n'ababagirira nabi."
Umwe mu babyeyi nawe yagize ati" Izindi mbogamizi dushobora guhura nazo nkatwe tuharerera, hari nk'abana biga mu ishuri ry'incuke ugasanga umwana ashobora gutoroka bagiye gukina none ugasanga bamugongeye mu muhanda, ubuzima bw'umwana bukahangirikira."
Umuyobozi w'ishami ry'uburezi mu karere ka Gicumbi Jean Damascene Nsengimana, mu Kiganiro yagiranye na Radio Ishingiro, yavuze ko mu rwego rwo kurinda abana impanuka bashyiriweho ababambutsa ariko akanavuga ko bazaganira n'ubuyobozi bw'ishuri kugira ngo iryo shuri rizitirwe.
Yagize ati "Kubijyanye n'umutekano, birumvikana ni ikigo cyegereye umuhanda, ariko hari ingamba zafashwe, hariho gahunda yashyizweho y'ukuntu abana bambutswa, ikiriho kindi n'ibiganiro bihoraho, abana igihe bageze mu rugo ababyeyi bakababwira ko igihe yageze ku ishuri batagomba gutabanyuka ngo bajye mu muhanda, agomba kujya ku ishuri agakinira mu kigo imbere akavamo ataha."
Nsengimana yakomeje agira ati" Gufunga amarembo byo birashoboka, tuzakorana n'ubuyobozi bw'ishuri uko amafaranga agenda aboneka ndetse n'ababyeyi baba bafite ababahagarariye, imyanzuro yava mu nama yabo ntabwo twayihagarika. Natwe tuzakomeza dukurikirane tugire n'inama ubuyobozi bw'ishuri."
Iki kigo cy'ishuri cy'Urwunge rw'Amashuri rwa Gacurabwenge, ababyeyi baharera bavuga ko abana bahiga hari igihe batoroka bakajya muri za butike ziri hakurya y'umuhanda bakagongwa n'amagare ndetse ngo hari abashobora gutoroka bagaca mu ishyamba riri munsi y'amashuri bakajya mu ngeso mbi. Ababyeyi bavuga ko gukumira ingaruka abana bahura nazo byashoboka hazitiwe ikigo cy'ishuri hagasigara irembo rimwe.


Kinyarwanda
English
Swahili









