issa
Rwezamenyo: Umushoferi w’imodoka y’irondo yakomerekeye mu mpanuka, kubera  kwirukankana umuzunguzayi w’amafi atatu

Jun 5, 2026 - 10:28
 0

Mu Kagari ka Rwezamenyo ya I mu Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge, habereye impanuka y’imodoka y’irondo yagonze boutique ubwo yari irimo kwirukankana umuzunguzayi wari urimo kuzunguza amafi atatu, maze umushoferi wari uyitwaye arakomereka mu buryo bukomeye.

Iyi mpanuka yabaye ku manywa yo ku wa Kane tariki ya 4 Kamena 2026.

Bamwe mu baturage babwiye UKWELITMES, ko batiyumvisha uburyo umushoferi ashobora gukora impanuka ikomeye  nk’iriya kubera kwirukankana umuzunguzayi.

Bavuga ko batunguwe n’uburyo ubwo iyo modoka yamaraga gukora impanuka, abanyerondo bari bayirimo bahise bakomeza kwirukankana uwo muzunguzayi aho kwihutira gutaba umushoferi.

Muhire Janvier yagize ati “ Yamanutse aha i Matimba yiruka cyane ngo ari kwirukankana umuzunguzayi wari urimo kwicruriza amafi noneho ahita agonga ririya duka arakomereka bya hatari.”

Yakomeje agira ati “ None se tutabeshye urabona atari Imana yamuhanye?”

Undi yagize ati “ Njye natunguwe n’uburyo imodoka ikimara gukora impanuka abanyerondo o bahise bakomeza kwirukankana umuzunguzayi aho gutabara umushoferi wari ubatwaye kandi yari yakomeretse cyane.”

Yakomeje agira ati “ Biragayitse cyane ko imodoka ya Leta yakwangirika kuriya kubera umuzunguzayi uri ugushakisha ubuzima nonese ayo bazayikoresha n’ayo umushoferi koko azakoresha yivuza bihwanye na turiya dufi dutatu uriya muzunguzayi yari arimo kuzunguza?”

Ubwo iyi mpanuka yamaraga kuba, polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda yahise agire aho yabereye.