Kayonza: Babangamiwe n'amafaranga ya mituweli atajyanye n'ubushobozi bwabo
Abaturage batuye mu kagari ka Kahi mu karere ka Kayonza, bavuga ko babamiwe nk'uko uwusabye gukurwa mu cyiciro cya mituweli adafitiye ubushobozi bamusaba kubanza kwishyura mu gihe aba ashaka gushyirwa mu cyiciro kijyanye n'ubushobozi bwe.
Bamwe mu baturage bo mu kagari ka Kahi, Umurenge wa Gahini, bavuga ko batanyuzwe n' ibyiciro byo kwishyura ubwisungane mu kwivuza bashyizweho ndetse ngo niyo bagiye ku kagari gusaba kujurira kugirango bashyirwe mu cyiciro kijyanye n'ubushobozi bwabo basabwa kubanza kwishyura ku Murenge Sacco .
Bamwe mu baturage baganiriye na TV1 bavuga ko hari abisanze basabwa kwishyura amafaranga menshi hashingiwe ku byiciro by’imibereho, nyamara ngo imibereho yabo itajyanye n’ayo mafaranga basabwa dore ko harimo n'abavuga ko bagomba kwishyura 20,000 buri muntu. Bamwe bavuga ko bateganya kujuririra ibyiciro bashyizwemo, ariko bagakomwa mu nkokora no gusabwa kubanza kwishyura amafaranga yose mbere y’uko ubujurire bwabo bwakirwa.
Umwe mu baturage bo muri uwo murenge avuga bitoroshye guhindurwa ibyiciro byo mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza bitewe nuko abaturage bifuza gushyirwa mu cyiciro kijyanye n'ubushobozi bwabo mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza bamenyeshwaakunda batishyuye mbere yo kubahindurira ibyo byiciro.
Undi muturage avuga afite abantu 7 agomba kwishyurira 20, 000frw kuri buri muntu ndetse akaba yarageraje gusaba kujurira icyociro kijyanye n'ubushobozi bwe ariko bakamubwira ko mbere yo guhabwa iyo serivisi agomba kubabA akishyura ubwisungane mu kwivuza.
Abaturage bavuga ko icyo bifuza ari uko hajyaho uburyo bworohereza abaturage kujurira batabanje kwishyura amafaranga bavuga ko atajyanye n’ubushobozi bwabo, cyane cyane abadafite amikoro n’abageze mu zabukuru badafite ibikorwa bakora bibinjiriza amafaranga.
Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza w'Agateganyo Fred Hategikimana yabwiye TV1 ko abaturage bifuza gukosoza amakuru muri sisiteme imibereho bakwiye kubikora banyuze mu buryo bwashyizweho.
Yagize ati "Muri Kayonza gukosoza amakuru birakorwa nk'ahandi hose hagendewe ku murongo watanzwe n'Igihugu ntawundi mwihariko uhari, ubagire inama yo kunyuza unusabe bwabo muri sisiteme mbaza barahita bafashwe."
Gahunda ya Mituweli yashyizweho ya Leta y'u Rwanda mu rwego rwo gufasha abaturage kubona serivisi z’ubuvuzi ku giciro cyoroheye buri muturage, aho abaturage bishyura amafaranga hashingiwe ku byiciro by’imibereho yabo.

Kinyarwanda
English
Swahili








