issa
Nyamirambo: Umugororwa yagerageje gutoroka arafatwa

Mar 11, 2026 - 18:53
 0

Mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Mageragere haravugwa inkuru y'umugororwa wagerageje gucika abacungagereza ku Rukiko rwisumbuye rw’i Nyamirambo, ariko nyuma aza gufatwa n’abaturage.

Ibi yabitangaje umuvugizi w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS), CSP Sengabo Hillary Emmanuel, mu kiganiro yagiranye na BTN TV, aho yavuze ko uyu mugororwa utigeze utangazwa imyirondoro yagerageje gucika abacungagereza anyuze mu bwiherero.

CSP Sengabo yagaragaje ko ibyo byabaye ubwo umucungagereza yari ajyanye abagororwa mu bwiherero, gusa umwe muri bo yahise avamo asimbuka ubwo bwiherero ahita atoroka uwari umurinze.

Yavuze ko nyuma y'uko uwo mugororws acitse yitabaje inzego za Polisi zafatanyije n’abaturage mu gufata uyu mugororwa.

Yagize ati “Nyuma yo gucika uwo mucungagereza yitabaje inzego za polisi zari ziri aho hafi ndetse n’abaturage bose bakorera hamwe baramugarura.”

Yakomeje avuga m ko icyo gikorwa cyo gufata uyu mugororwa cyagenze neza kubera ko nta muntu wigeze agiriramo ikibazo cyangwa ngo ahakomerekere.

Yaboneye kuburira bamwe mu bagororwa bagifite imyumvire yo kumva ko bashobora gutoroka inzego z’ubutabera, ababwira ko iyo utorotse bikuviramo ingaruka zikomeye.

Ati “Ntabwo ari byiza gufata icyemezo cyo gutoroka ubutabera kuko biba bishoboka wanagabanyirizwa ibihano, rero iyo ubikoze biba nko kwishinja icyaha, kongera ibihano, kandi bihamya ko wabikoze.”

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, RCS yatangaje ko mu 2025 abagororwa umunani batorotse amagororero yo hirya no hino mu gihugu, batandatu muri bo barafatwa bongera gufungwa.

Mar 11, 2026 - 19:00