issa
RTDA igiye guca akajagari mu bwikorezi bwo mu mazi

Jan 31, 2026 - 02:37
 0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubwikorezi, RTDA, cyijeje abashoferi b’ubwato bunini na ba nyirabwo ko igiye gushyiraho umurongo uhamye ugenga ubwikorezi bwo mu mazi mu rwego rwo guca akajagari kagaragara muri uyu mwuga no guteza imbere ubwikorezi bwo mu mazi.

Ibi byatangarijwe mu Karere ka Rusizi mu nama yahuje abashoferi b’ubwato bunini bw’imizigo buzwi nk’ibyombo, abafite ibyombo mu Kivu, n’ubuyobozi bwa RTDA.

Perezida wa Koperative y’Abashoferi b’ubwato bukorera mu Kiyaga cya Kivu Ntezirizaza Anastase, yavuze ko abashoferi b’ubwato kuba uyu mwuga udatangirwa impushya zo gutwara bibagiraho ingaruka zirimo guhembwa imishahara mito no kudahabwa agaciro mu gihugu cya Congo kuko ho babaza niba umushoferi w’ubwato afite uruhushya rumwemerera kubutwara.

Yagize ati "Turifuza ko mwadufasha guca akajagari gakorerwa muri uyu mwuga aho umuntu wiyumvamo gutwara icyombo bucya yagezemo, nta mahugurwa nta kubyiga”.

Yakomeje avuga ko mu bikwiye kunozwa muri uyu mwuga harimo gushyiraho ibyapa byo mu mazi bigaragaza aho abatwara ubwato bakwiye kwitondera.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abafite ibyombo mu Kiyaga cya Kivu, Frank Ntambara, we yavuze ko Leta ikwiye kwita ku kunoza umwuga wo gutwara ubwato.

Ati “Ntabwo byumvikana ukuntu moto igendaho abantu babiri, uyitwaye agomba kuba afite ubwishingizi n’uruhushya rwo gutwara ariko ubwato burimo abakozi barenga bane, bufite agaciro ka miliyoni 200Frw, butwaye umuzigo wa miliyoni 20Frw, butwarwa n’umuntu udafite uruhushya rwo gutwara, bukaba butanafite ubwishingizi”.

Yongeyego ko aka kajagari ariko kavamo rimwe na rimwe impanuka zo mu mazi zitwara ubuzima bw’abantu n’ibyabo.

Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Agateganyo wa RTDA, Twagirimana Theoneste yavuze ko kuba abatwara ubwato badahabwa ibyangombwa bibemerera kubutwara na bo babibonamo imbogamizi kuko u Rwanda rukeneye kugira urwego rwo gutwara abantu mu mazi mu buryo bwa kinyamwuga.

Ati "Kugira ngo rero ibintu bibe kinyamwuga ni uko umuntu akwiye kuba afite ibyangombwa bimwerera gukora ako kazi. Ibyangombwa kubibona, urabanza ukiga, ugahabwa amahugurwa. Tugiye gushaka uko abamaze igihe batwara bahabwa amahugurwa ajyanye n’icyiciro cyacu, n’abashya bakaza kubyiga noneho bikaba ari ibintu umuntu yiga, atari ukuvuga abyutse mu gitondo aje gutwara icyombo".

Kugera mu 2023, mu Rwanda habarurwaga ubwato 323 bwemerewe gutwara abantu n’ibintu mu biyaga, mu gihe mu Kiyaga cya Kivu cyonyine habarurwa ubwato bw’abarobyi 1063.