issa
Mali: U Bufaransa bwasabye abaturage babwo kuva muri icyo gihugu vuba na bwangu

Nov 8, 2025 - 14:23
 0

U Bufaransa bwasabye abaturage babwo bari mu gihugu cya Mali kuhava vuba na bwangu bigishoboka, bunaburira abandi kwibagirwa gutekereza kukijyamo kubera ibibazo by'umutekano muke n’ibura ry’ibikomoka kuri Peterori bikomeje kugariza icyo gihugu.

Ibi byatangajwe ku wa Gatanu, tariki ya 7 Ugushyingo 2025, mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na komisiyo nyobozi y’inama y’ububanyi n’amahanga y’u Bufaransa.

Iki cyemezo kikaba kije gikurikira ubundi butumwa nk’ubwo bwaherukaga gutangwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n'u Bwongereza byasabaga abaturage babyo kuva muri icyo gihugu gikomeje guhangana n’ibibazo by'umutekano muke ndetse n’ibura ry'ibikomoka kuri Peterori byanatumye amashuri makuru na za kaminuza bifunga.

Mu minsi ishize kandi ni bwo byatangajwe ko muri icyo gihugu cya Mali mu Mujyi wa Lere abaturage 14 biciwe mu bitero byagabwe mu baturage batuye uwo Mujyi abandi barenga 50 baka bikomerekeramo.

Leta ya Mali ivuga ko ibyo byose bikomeje kubera muri icyo gihugu ikibiri inyuma ko ari imirwano y’umutwe w’iterabwoba wiyita JNIM uvugwako ufitanye isano na Al-Qaeda. Aho ngo uwo mutwe ukomeje gushyira igitutu gikomeye kuri Leta ya Mali ubinyujije mu gufunga inzira zifashishwaga mu gutumiza ibikomoka kuri Peterori muri icyo gihugu ibyo bikaba bikomeje guhungabanya imibereho y’abaturage ndetse no kudindiza ubukungu bwa Mali.

Kugeza ubu ibihugu by’amahanga bifite abaturage babyo batuye muri Mali bikomeje kubasaba kuyivamo inzira zikigendwa bitewe ahanini n’ibyo bibazo by'umutekano muke ndetse n’ibura ry’ibikomoka kuri Peterori bikomeje kugariza icyo gihugu.

Nov 8, 2025 - 14:53