issa
Nyamasheke: Abaturage barenga 100 bamaze kuva mu isantere ya Kirambo

Apr 6, 2026 - 20:24
 0

Imibare itangwa n’ubuyobozi igaragaza ko abarenga 100 mu batuye n’abacururiza mu Isantere ya Kirambo iri mu zikomeye mu Karere ka Nyamasheke bamaze kuhimuka, nyuma y’aho ubuyobozi bubaburiye ko aho iyo santere iri hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Amakuru y’uko abatuye muri iyo santere bakwiye kuhimuka kuko ari mu gishanga amaze imyaka 10 avugwa. Tariki 30 Werurwe 2026, abatuye n’abakorera muri iyo santere bandikiwe n’ubuyobozi bw’akarere bubashishikariza kuhimuka.

Ni nyuma y’aho tariki 27 Werurwe 2026, iyo santere iri munsi y’imisozi wa Susa hafi y’umugezi wa Karundura yari yibasiwe n’umwuzure waturutse ku mvura nyinshi yari imaze iminsi igwa.

Umugabo witwa Hagenimana Emmanuel ufite butike mu isantere ya Kirambo yabwiye IGIHE ko ari gushaka aho yimurira butike ye, gusa avuga ko imbogamizi bari guhura na yo ari uko abafite inzu z’ubucuruzi mu zindi santere bahise bazamura ibiciro.

Yagize ati “Akarere kaduhaye iminsi 15 yo kuba twamaze kwimuka. Ikibazo dufite ni uko inzu zo kwimukiramo ari nke n’abazifite bazamuye ibiciro. Umuryango wakodeshwaga ibihumbi 40 Frw ku kwezi yageze ku bihumbi 100 Frw n’ibihumbi 150Frw. Twasaba ubuyobozi ko bwadufasha abafite inzu ntibakomeze gutumbagiza ibiciro by’imiryango yo gucururizamo”

Abafite amaduka na butike mu isantere ya Kirambo bari kwimukira mu isantere ya Kabuga, Tyazo na Rwesero.

Mukarwego Sofie wari umaze imyaka 25 atuye muri iyi santere we n’umuryango we w’abantu batanu, we yavuze ko yamaze kwimuka, asaba ubuyobozi ko bwabaha amafaranga bwabemereye yo gukodesha inzu amezi atatu.

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Nyamasheke, ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Muhayeyezu Joseph Desire, yavuze ko isantere ya Kirambo n’iya Mugonero ziri mu gishanga bagendeye ku gishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka.

Yagize ati “Amabwiriza adusaba ko ibikorwa byose biri mu gishanga n’ibyanya bikomye, bigomba gushakirwa ahantu byimukira. Isantere ya Kirambo rero n’iya Mugonero ni amasantere nk’akarere turimo gushaka uburyo zakwimuka, agakorera ahantu hemewe, hadafite ibibazo, hatabangamiye ibidukikije".

Isantere ya Kirambo icururizwamo n’abarenga 400 barimo abarenga 200 bahafite butike n’amaduka. Iherereye mu Murenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke.

Imibare y’ubuyobozi igaragaza ko abafite butike n’amaduka bagomba kuhimuka barenga 200, abarenga 100 bakaba baramaze kuhava.

Apr 6, 2026 - 20:29