Gatenga: Imodoka yakoze impanuka igwa mu rugo rw’umuturage isanga umwana aho aryamye
Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hilux yari itwaye imbaho mu gakiriro ka Gisozi mu Karere ka Gasabo yakoze impanuka ubwo yari igeze mu Kagari ka Nyanza mu Murenge wa Gatenga,Akarere ka Kicukiro, yinjira mu rugo rw’umuturage isanga umwana aho yari aryamye mu buriri ariko k’ubw’amahirwe ntiyagira icyo aba.
Bamwe mu baturage babwiye itangazamakuru ko iyi mpanuka yatewe n’ubwoba bw’umushoferi, baboneraho gusaba abatwara ibinyabiziga kujya babanza gutuza igihe babonye imodoka batwaye zfite ibibazo.
Umwe muri bo yagize “ Yari izanye imbaho, ibura feri iraza isanga abantu mu nzu. Ku bw’amahirwe, ntawahasize ubuzima.”
Undi muturanyi yakomeje agira ati “ Barampuruje bavuga ko umuturanyi wanjye yagize ikibazo. Naje niruka, ngeze aho nsanga umwana bamugejeje mu mbangukiragutabara baramujyanye. Turashima Imana ko bamukuye munsi y’imodoka akiri muzima.”
Umwe mu baturage bapakururaga imbaho nawe yagize ati “Umushoferi yari ageze ku gapando imodoka iza gusubira inyuma. Arahagarara areba uko hameze, ubwo arongera asubira mu modoka nanone isubira inyuma yinjira mu gipangu. Nyina w’umwana atangira gusakuza ati ‘imodoka ije mu gipangu cyanjye!’ Tumanuka twihuta dusanga umwana ari munsi y’imodoka, ibintu byamugwiriye Tumukuramo, ku bw’Imana dusanga ari muzima.”
Uwo mwana ndetse n’abandi bari aho bagejejwe ku bitaro kugira ngo bitabweho, ariko amakuru avuga ko nta n’umwe muri bo wakomeretse cyane ndetse nta n’uwayipfiriyemo.Iyi mpanuka ibaye nyuma y'aho ahagana saa kum n'imwe zo ku wa 15 Ukwakira 2025, mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi ahakunzwe kwitwa ku Ruyenzi naho habereye impanuka y'ikamyo yo mu bwoko bwa Howo yagonze imodoka eshanu abantu babiri bahita bapfa, abandi 11 barakomereka.


Kinyarwanda
English
Swahili









