Huye: Ahiciwe abarenga ibihumbi 75 hagiye kubakwaho inzu y’amateka
Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe Minegidatsimburwa, rigizwe n’abarokotse n’abafite ababo biciwe ku musozi wa Karama muri jenoside yakorewe abatutsi, bwatangaje ko bagiye kubaka inzu y’amateka.
Iyi nzu y’amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, izubakwa mu Kagari ka Gahororo, Umurenge wa Karama mu Karere ka Huye.
Amateka agaragaza ko muri aka gace habaye Jenoside ndengakamere, nyuma y’uko hahungiye Abatutsi barenga ibihumbi 110 Bari baturutse muri komine icyenda z’izari Perefegitura za Butare na Gikongoro, bakahamara icyumweru.
Aba batutsi bishwe kuva Saa ine za mu gitondo kugeza Saa Kumi z’igicamunsi ku wa 21 Mata 1994. Hapfuye abasaga 75.000, abandi bicirwa mu nzira bagana i Burundi, bikavugwa ko harokotse abatarenga 3.000.
Umuyobozi w’Ishyirahamwe Minegidatsimburwa, Shyaka Cyprien, yavuze ko aha i Karama hagiye kubakwa inzu y’amateka kuko hihariye ibintu byinshi nk’umubare munini w’abahiciwe n’uburyo bamwe bishwemo.
Yerekanye ko Karama n’inkengero zayo cyari igice cy’u Rwanda cyari gituwe n’Abatutsi benshi hashingiwe ku ibarura ryo mu 1980, kubera ikirere cyari kibereye inka.
Yagaragaje ko abahungiye i Karama, bari babanje kuhizera amahoro kubera Perefe Dr. Habyarimana wayoboraga Butare wari Umututsi utari ushyigikiye Jenoside, ndetse anavuka i Runyinya, bikaniyongeraho ko bizeraga ko mu Kiliziya nta muntu wahicira undi.
Ibi ngo byarushijeho gukomera kubera ko uwari Burugumesitiri wa Komini Runyinya (ahari Karama ubu) Hategekimana Déogratias yakomeje kubeshya impunzi umutekano bituma zihaza ari nyinshi kandi jenoside itinda no gutangira.
Shyaka yongeyeho ko iyo nzu y’amateka izaba irimo n’icyumba kigaragaza ababaye ruharwa aha i Karama barimo Burugumesitiri Hategekimana Déogratias bahimbaga Cyamakare Inkuba y’ivumbi, kubera amahane yagiraga, utaranaburanishwa, Ntarugera Emmanuel wari ushinzwe amashuri muri komini n’umunyamabanga we, Mbarubukeye Jean de Dieu, Kabibi Vénuste wayobaraga ishuri ryigenga ryahabaga rya APAREC, Karamaga Augustin wari Konseye wa Karama n’abandi benshi.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, we yavuze ko inyigo yo kubaka inzu y’amateka yo ku Rwibutso rwa Karama yamaze gukorwa, ubu hategerejwe kubona ingengo y’imari kugira ngo yubakwe.
Yagize ati ‘‘Urwibutso rwa Karama rusanzwe ruhari, hamaze gukorwa inyigo kugira ngo hazongerweho inzu y’amateka n’ibindi bisabwa, nihaboneka ingengo y’imari.’’
Biteganyijwe ko iyi nzu y’amateka izuzura itwaye miliyoni 438 Frw ikazubakwa mu byiciro bitatu. Izaba irimo ibyangombwa byose biranga inzibutso zo ku rwego rw’akarere.

Kinyarwanda
English
Swahili









