Nyamirambo: Umurambo w'uruhinja wasanzwe muri ‘envelope’
Abafundi bari barimo kubaka mu Kagari ka Kivugiza mu Murenge wa Nyamirambo,Akarere ka Nyarugenge, babonye umurambo w’uruhinja bigaragara ko hari uwakuyemo inda agahitamo kurujugunya aho bari barimo gukorera.
Ibi byatangajwe na bamwe mu bubatsi bari hafi aho ku wa 15 Mata 2026, ubwo bari bari kubaka.
Aba bubatsi babwiye BTN ko ubwo batunganyaga aho bari bacishafa igitaka, babonye ‘envelope’ irimo uruhinja rwamaze gupfa bigaragara ko hari uwakuyemo inda akarujugunya aho.
Umwe muri bo yagize ati “Ubuzima bwe bwose akiri muri iyi Isi amaraso y’uriya muziranenge agomba kuzamukurikirana.”
Umwe mu babyeyi bubakaga aho yagize ati “Njye ndi umubyeyi, rero kubona umuntu yica ikiremwamuntu rwose ibi bintu leta ibihagurukire, urubyiruko rukwiye kwigishwa kuko ibi bintu bidakwiye rwose kugenda ukica umwana w’uruhinja uba uri inyamaswa.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yavuze ko ayo makuru y’urupfu rw’uruhinja bayamenye, ndetse ko iperereza rikomeje.
Ati “Nibyo koko aya makuru twayamenye. Ni abaturage bakoraga akazi k’ubwubatsi muri Cyivugiza, bagiye kumena itaka babona ahantu hari gutuma isazi nyinshi, bahegereye basanga uruhinja muri ‘envelope’ bigaragara ko hari uwakuyemo inda akarujugunya aho.”
Yavuze ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane uwajugunye umurambo w’uruhinja aho, ndetse avuga ko umurambo wajyanywe ku Bitaro bya Nyarugenge gukorerwa isuzuma.

Kinyarwanda
English
Swahili









