issa
Nyakabanda: Babiri bitwaje ibyuma bafatiwe mu duka ku manywa bagiye kwiba

Apr 16, 2026 - 16:03
 0

Abasore babiri bafatiwe mu Kagari ka Munanira ya II mu Murenge wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge bagiye kwiba bimwe mu bicuruzwa biherereye muri iryo duka (Boutique) riherereye mu uwo murenge.

Ibi byabaye ahagana saa tanu z’amanywa yo kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Mata 2026.

Abatangabuhamya babwiye UKWELITIMES, ko aba bajura bari baturutse ku Ntaraga mu Murenge wa Kimisagara ndetse bafatiwe mu Murenge wa Nyakabanda,Akarere ka Nyarugenge barimo kwiba mu iduka bimwe mu bikoresh bibiherereyemo birimo Televiziyo ya Flate n’ibindi.

Bavuga ko aba bajura baje baka ibicuruzwa bitandukanye ndetsebari bahamagaye umumotari bitwari ariko k’ubw’amahirwe make bafatwa Atari yabishyira kuri moto ngo abitware arirengangiza rero mu gihe uwabibahaga yari arimo kubishakisha yabonye umwe muri bo arimo kuzanura bimwe muri ibyo bintu yanamaze gutwara bimwe muri byo atabaza inzego zibishinzwe ziraabafata.”

Undi yagize ati “ Ni abajura bahora batwiba hano ku manywa, ibaze ko n’ibyo bari babikoze ku manywa y’ihangu abaturage bose babuhuze binjira mu iduka abantu barikwinywera agacupa nta n’umwe ubitayeho babafatiraho ibyuma barabiba ariko k’ubw’amahirwe kubera ko uwo bari babiyibye yababonaga yahise avuza induru babafata batararenga umutaru.”

Umunyamakuru wa UKWELITIMES, ubwo yageraga ahabereye ubu bujura yasanze inzego z’umutekano zimaze kuhagera ndetse zanambitse amapingu abo bajura zibajyanye ku Biro by’Umurenge wa Nyakabanda kugira ngo bakurikiraneho kuri iki cyaha cy’ubujura bakekwaho.

Bamwe mu batuye muri aka gace babwiye UKWELITIMES, ko babangamiwe cyane n’abajura babiba ku manywa y’ihangu biganjemo ababiba imyenda iba yanitse ku migozi mu ngo z muri ako gace n’ibindi bikoresho riherereye ku muhanda hafi y’ibiro by’Akagari ka Kamuhoza mu Murenge wa Kimisagara bihaherereye.