issa
Musenyeri arakekwaho kunyereza amaturo akaguramo Indaya

Mar 11, 2026 - 14:03
 0

Papa Leo XIV yatangaje ko yemeye ubwegure bw’Umwepisikopi wa San Diego muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Emmanuel Shaleta, ukekwaho kunyereza amadolari ibihumbi 270,000 y’Itorero.

Ku wa kabiri tariki 10 Werurwe 2026, nibwo Papa Leo XIV yatangaje ko yemeye ubwegure bwa Musenyeri Emmanuel Shaleta, ufite imyaka 69, nyuma y’iperereza rimaze amezi menshi rikorwa ku mafaranga y’itorero yaburiwe irengero.

Musenyeri Shaleta akekwaho kunyereza amafaranga agera ku madolari 270,000 yaturukaga kuri Katederali Gatolika ya Chaldean ya Mutagatifu Petero iherereye muri El Cajon.

Umushinjacyaha Joel Madero yavuze ko iperereza rishingiye ku mafaranga y’ubukode arenga amadorari ibihumbi 30,000 buri kwezi yagombaga gutangwa n’uwakodeshaga inzu mberabyombi y’itorero, ariko akabura mu bitabo by’imari.

Iperereza ryatangiye nyuma y’uko umwe mu bayoboke b’itorero atanze inyandiko zigaragaza ibimenyetso bishoboka by’uko habaye kunyereza umutungo ariko kandi bikanavugwa ko aya mafaranga yajyaga kuyishimishamo aguramo ibintu byinshi birimo n’abakobwa bo gusambanya.

Ku wa Kane w’icyumweru gushize, Shaleta yatawe muri yombi n’abashinzwe umutekano ba San Diego County Sheriff ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya San Diego.

Mu gihe abashinjacyaha bavugaga ko ashobora guhunga igihugu, umwunganizi we mu mategeko Sharon Appelbaum yavuze ko urwo rugendo yari arimo rutari rushya kuko rwari rwarateganyijwe mbere.

Mu iburanisha riheruka, Shaleta yahakanye ibyaha byose, harimo n’icyaha cyo kunyereza no gukoresha nabi amafaranga. Yahawe ingwate y’amadorari ibihumbi 125 kugira ngo arekurwe by’agateganyo.

Ntabwo haratangazwa aho Shaleta yari agiye kujya mu rugendo rwe ubwo yafatwaga.

Mu misa uyu Musenyeri aheruka gusoma, yireguye agira ati “Sinigeze nkoresha nabi n’ifaranga na rimwe ry’itorero. Ahubwo nakoze ibishoboka byose kugira ngo mbungabunge neza impano z’abakirisitu.”

Umwunganizi we yavuze ko bizeye ko ibyo aregwa bizagaragara ko atari byo. Abapadiri bo muri Eparchy ya Mutagatifu Petero Intumwa na bo basohoye itangazo bagaragaza ko bashyigikiye Musenyeri wabo muri ibi bihe bikomeye.

Ariko umushinjacyaha Madero yavuze ko itandukaniro ryagaragaye mu bitabo by’imari y’itorero ari rinini cyane, kandi ko ibisobanuro Shaleta yatanze ku irengero ry’ayo mafaranga bitumvikana na gato.

Nyuma yo kwemera ubwegure bwe, Papa Leo XIV yashyizeho Musenyeri Saad Hanna Sirop nk’umuyobozi w’agateganyo uzagenzura ishami rya Kiliziya Gatolika y’Uburasirazuba muri San Diego.

Chaldean Catholic bishop in California jailed for alleged financial crimes  | National Catholic Reporter

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Musenyeri arakekwaho kunyereza amaturo akaguramo Indaya

Mar 11, 2026 - 14:03
Mar 11, 2026 - 14:11