issa
Bugesera: Abantu 8 bafunzwe bazira gutwikisha ibyatsi umujura

Oct 10, 2025 - 16:59
 0

Abantu umunani bo mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Bugesera, batawe muri yombi nyuma yo gukekwaho gufata umuntu bavugaga ko ari umujura bakamwica bamutwikishije ibyatsi.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Nyakabuye mu Kagari ka Kabuye mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Bugesera, mu ijoro ryo ku wa 8 Ukwakira 2025

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, Kazungu Innocent, yavuze ko aba baturage bose uko ari umunani batawe muri yombi bakekwaho kwica uwo muturage bavuga ko yari umujura wari wabateye nijoro.

Ati ‘‘Byabaye nijoro, ni abantu umunani bafashe umujura baramukubita baranamutwika arapfa, bamutwikishije ibyatsi, bose uko ari umunani bafashwe na Polisi, iperereza rirakomeje kugira ngo uwabigizemo uruhare wese abihanirwe, kwica umuntu sibyo, icyo yaba yakoze cyose.’’

Yaboneyeho gusaba abaturage kwirinda kwihanira, kwirinda ubujura, urugomo kuko byose ari ibyaha bihanwa n’amategeko kandi ko ari nabyo bitera impfu zimwe na zimwe.