Amavubi yatsindiwe imbere ya Perezida
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi itsinzwe igitego 1-0 mu mukino wabereye muri Sitade Amahoro.
Ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba zirengaho gato zo kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Ukwakira 2025, nibwo umukino watangiye. Ni umukino watangiye muri Sitade Amahoro abafana ubona harimo nka 1/2 bivuze ko itari yuzuzye nkuko benshi bari babyiteze.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yabanje mu kibuga abakinnyi barimo Ntwari Fiacre, Mutsinzi Ange Jimmy, Niyomugabo Claude, Muhire Kevin, Kavita Phanuel, Kwizera Jojea, Mugisha Bonheur na Nshuti Innocent.
Ikipe y’igihugu ya Benin yabanje mu kibuga abarimo Steven Mounie, Marcel Dandjinou, Tamimou Ouorou, Yohan Roche, Olivier Verdon, Hassane Imourane, Sessi D Almeida, Andreas Hountondji, Dokou Dodo na Jobel Harold Dossou.
Ku munota wa 4, ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yageragageje uburyo bwa mbere ariko buca hanze gato y’izamu. Ni umupira mwiza watewe na Kwizera Jojea ariko Nshuti Innocent ashyizeho umutwe umupira ujya hanze.
Ku munota wa 17, ikipe y’igihugu y’u Rwanda yongeye kugerageza uburyo kuko wabonaga irimo kurusha umupira wo guhanahana Benin. Ni uburyo bwabonetse mu rubuga rw’umuzamu wa Benin witwa Marcel Dandjinou ariko Mutsinzi Ange ateye ishoti umupira ujya hejuru.
Mu kibuga hagati ku munota wa 21, ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yaje gukora ikosa rikomeye ryakozwe na Mugisha Bonheur arikoreye Dokou Dodo ndetse biba ngombwa ko abaganga binjira mu kibuga ariko bahawe kufura ntiyagira ikivamo.
Ku munota wa 29, ikipe y’igihugu ya Benin yabonye amahirwe yo gutsinda igitego nyuma y’amakosa yakorewe mu kibuga hagati nubwo iyi kipe yayapfushije ubusa.
Kuva ku munota wa 20, ikipe y’igihugu ya Benin yahise itinyuka irakina bitandukanye nuko yari yatangiye irimo gucungana n’abasore b’Amavubi.
Ku munota wa 37, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yinjiye muri Sitade aje kwihera ijisho uyu mukino w’ishiraniro.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yaje guhita ikora akantu ku munota wa 41, nyuma yo guhanahana umupira Bizimana Djihad ateye ishoti umupira ufatwa n’umuzamu.
Ku munota wa 43, ikipe y’igihugu y’u Rwanda yabonye amahirwe yo gutsinda igitego ariko umupira ufatwa n’umuzamu. Ni kufura yatewe na Kwizera Jojea nyuma y’ikosa ryari rikorewe na Nshuti Innocent.
Igice cya mbere cyarangiye ikipe zombi zinganyije 0-0. Ni igice wavuga ko cyihariwe cyane n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ariko kubona igitego biranga nubwo nta n’amahirwe menshi yabonye imbere y’izamu rya Benin.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yatangiye igice cya kabiri ubona igerageza guhusha uburyo ndetse n’ikipe y’igihugu ya Benin wabonaga yaje muri iki gice iri maso cyane nayo gushyira mu izamu byayigoye cyane.
Ku munota wa 57, ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yabonye uburyo bwagombaga kuvamo igitego. Wari umupira mwiza wari uzamukanwe na Kwizera Jojea ahereza Niyomugabo Claude ariko umusifuzi ahita yemeza ko hari habayemo kurarira.
Ku munota wa 62, ikipe y’igihugu ya Benin yabonye koroneri nyuma y’ikosa ryari rikozwe na Niyomugabo Claude ariko ntiyagira ikintu kivamo kuko umupira bawuteye hanze y’izamu.
Ku munota wa 76, ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yakoze impinduka Kwizera Jojea avamo hinjiramo Ruboneka Jean Bosco.
Ku munota wa 78, ikipe y’igihugu y’u Rwanda yabonye amahirwe akomeye nyuma y’amashoti 3 yatewe mu izamu rya Dandjinou.
Ku munota wa 80, ikipe y’igihugu y’u Rwanda yaje gukora ikosa rikomeye, Benin ihita itsinda igitego cya mbere gitsinzwe na Tosin Aiyegun wari umaze kujyamo asimbuye Dokou Dodo .
Ku munota wa 87, ikipe y’igihugu y’u Rwanda yongeye gukora impinduka hinjira mu kibuga Biramahire Abeddy hasohokamo Nshuti Innocent.
Umukino warangiye ikipe y’igihugu y’u Rwnda itsinzwe igitego 1-0. Ni umukino wari ukomeye ariko hagaragaye amakosa mu bakinnyi b’Amavubi ariko kandi umutoza Adel Amrouche wabonye gusoma umukino ari ibintu byamugoye cyane.


Kinyarwanda
English
Swahili




