Rayon Sports itsindiwe mu rugo mu mukino wa CAF Confederations Cup
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Nzeri 2025, ku isaha ya Saa Moya z'ijoro nibwo umukino wahuzaga Rayon Sports na Singda Black Stars watangiye.
Ni umukino wari ukomeye cyane mbere yo gutangira ariko ibi bitandukanye n'ibyo twabonaga mu kibuga. Ni Rayon Sports yatangiye ihuzagurika cyane ariko ukabona Singda Black Stars yo iratuje cyane kandi ari yo iri hanze.
Ku munota wa 4, Singda Black Stars yazamukanye umupira yihuse cyane, myugariro wa Rayon Sports, Serumogo Ally gukuraho umupira biranga ahita awurenza. Singda yateye Koroneri ariko umupira bawuteye uca hejuru.
Ku munota wa 8, ikipe ya Rayon Sports yazamukanye umupira bihuta cyane nyuma ya Koroneri yari itewe na Singda Black Stars ariko umupira upfushwa ubusa ntihagira ikivamo.
Singda Black Stars yabonye kufura nziza cyane ku munota wa 12 ku ikosa rikomeye ryari rikozwe na Ndayishimiye Richard ariko itewe ntiyagira ikivamo.
Ku munota wa 16, Rayon Sports yabonye kufura nziza cyane ku ruhande rw'ibumoso utaha izamu rya Singda Black Stars ku ikosa ryari rikorewe Ndikumana Asman wari ucitse ba myugariro.
Ku munota wa 22 gusa Singda Black Stars yaje kuzamukana umupira binyuze ku ruhande rw'iburyo umusifuzi abahereza kufura nziza cyane yatewe ihita ivamo igitego cya mbere gitsinzwe na Marouf Tchakei.
Ku munota wa 39, ikipe ya Singda Black Stars yahushije uburyo bukomeye nyuma yogucengwa cyane na Koffi ariko gutereka mu izamu biranga. Iyi kipe Kandi yongeye guhusha uburyo bukomeye ku mupira mwiza watewe na Chota Chama wananiwe gutera mu izamu ari wenyine.
Igice cya mbere cyaje kurangira ikipe ya Rayon Sports itsinzwe igitego 1-0. Ni Rayon Sports wabonaga yabuze ibyo ikina muri iki gice kuko no guhanahana umupira wabonaga birimo kubananira cyane.
Igice cya Kabiri cyatangiye ikipe zombi ubona zifite imbaraga nke cyane kuko wabonaga nta n'imwe igera imbere y'izamu ry'indi ariko ukabona Singda Black Stars irimo kugerageza gucungana n'iminota bijyanye n'uko yari yamaze kubona igitego kimwe.
Ku munota wa 62, Rayon Sports yahushije uburyo bukomeye bwari bwabazwe ku mupira mwiza watewe na Tambwe Gloire habura umukinnyi utereka mu izamu. Nyuma gato Rayon Sports yaje gukora amakosa akomeye yakozwe na ba myugariro, Chota Chama gutera mu izamu biranga.
Umutoza wa Rayon Sports yakoze impinduka muri uyu mukino zirimo Mohamed Chelly, Aziz Bassane, Ishimwe Fiston na Tony Kitoga. Uyu mutoza yakuyemo abakinnyi barimo Tambwe Gloire, Ndayishimiye Richard ndetse na Habimana Yves.
Umukino warangiye ikipe ya Singda Black Stars itsinze igitego kimwe ku busa mu mukino ubanza wa CAF Confederations Cup. Ni umukino Rayon Sports yakinnye nabi ndetse irushwa cyane na Singda Black Stars wabonaga ifite imbaraga nyinshi muri uyu mukino.


Kinyarwanda
English
Swahili









