issa
PSG yambitse ubusa Inter Milan itwara Champions League

May 31, 2025 - 23:04
 0

Ikipe ya Paris Saint-Germain itsinze Inter Milan ibitego 5-0 ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League waberaga i Munich mu Budange.

Ku isaha ya saa tatu z'ijoro zo kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Gicurasi 2025, nibwo umukino wa nyuma hagati ya Paris Saint-Germain na Inter Milan, watangiye.

Ni umukino utari woroshye kuko ikipe ya PSG yatangiye yataka cyane Inter Milan ku buryo abarebaga uyu mukino bose batekerezaga ko iraza gutsindwa ibitego hakiri kare.

Ku munota wa 12, ikipe ya Paris Saint-Germain yazamukanye umupira bihuta cyane, abarimo Vitinha, Desire Doué, Ousmane Dembélé bahanahana umupira mu rubuga rw'umuzamu, Yann Sommer, Ashraf Hakim atsinda igitego cya mbere.

Ikipe ya Inter Milan yakomeje n'ubundi gukina yugarira cyane bihereza amahirwe PSG yo gukomeza gukina umukino wayo wo guhanahana ituje. Ku munota wa 30, PSG yaje kubona igitego cya Kabiri gitsinzwe na Desire Doué wari uhawe umupira mwiza na Ousmane Dembélé.

Inter Milan yahise ikanguka itangira gukina ireba ko yabona igitego cyo kwishyura ariko n'ubundi bikomeza kwanga igice cya mbere kirangira itsinzwe ibitego 2-0.

          Ashraf Hakim yanze kwishimira igitego yatsinze 

Igice cya Kabiri cyatangiye ikipe zombi zafunguye ubona zirimo gukina. Ku munota wa 50, PSG yahushije igitego ku mupira wari uzamukanwe na Fabian Louis ariko ageze mu rubuga rw'umuzamu wa Inter Milan ahereza Khvicha Kvuratskelia ateye umupira uca hanze gato y'izamu.

Ku munota wa 60, ikipe ya PSG yatsinze igitego cya 3 gitsinzwe na Desire Doué wabonaga yihariye umukino mu buryo bwo gusatira cyane. Ni igitego cyatsinzwe ku mupira wari uvuye mu kibuga hagati uzamukanwe na Vitinha ahereza uyu mwana muto atsinda igitego.

Ku munota wa 72, ikipe ya PSG yatsinze igitego cya gatatu gitsinzwe na Khvicha Kvuratskelia wahawe umupira ari wenyine atsinda igitego nta gihunga afite.

Ikipe ya PSG yakomeje kwataka cyane Inter Milan, yaje kubona igitego cya 5 gitsinzwe na Mayulu wari winjiye mu kibuga asimbuye Khvicha Kvuratskelia. Ni igitego cyabonetse ku munota wa 87 nyuma yo guhanahana umupira cyane mu rubuga rw'umuzamu wa Inter Milan.

Umukino wahuzaga ikipe ya PSG na Inter Milan warangiye ikipe ya Inter Milan itsinzwe isuzuguwe cyane ibitego 5-0. Ni PSG yakinanye imbaraga nyinshi kuva umukino utangiye kugeza urangiye. Ntawashidikanye kuvuga ko uyu mukino wihariwe cyane n'iyi kipe ituruka mu Bufaransa.

         Inter Milan itsinzwe na PSG ibitego 5-0

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

PSG yambitse ubusa Inter Milan itwara Champions League

May 31, 2025 - 23:04
May 31, 2025 - 23:05