issa
Gakenke: Bishimira ko ivuriro ryoborohereje ingendo bakoraga bajya kwivuzi

Feb 26, 2026 - 03:54
 0

Abaturage bo mu Kagari ka Cyintare mu Murenge wa Kivuruga, mu Karere ka Gakenke, navuga ko ivuriro ry’ibanze rya Buhuga riherereye muri ako gace rimaze kuba igisubizo kuro bo ndetse n'abandi baturage bo mu Mirenge iyikikije, aho ibafasha kubona ubuvuzi bw’ibanze badakoze ingendo ndende.

Mbere y’uko iri vuriro ritangira gukora, abaturage bo mu Murenge wa Kivuruga, cyane cyane abatuye mu Tugari twa Cyintare n’utundi duce twegereye, babuga ko bakoraga urugendo rurerure bajya kwivuriza ku kigo nderabuzima cya Nemba cyangwa icya Gatonde ndetse abandi byabasabaga gutega imodoka bakajya kwivuza ku bitaro bya Musanze.

Iryo vuriro rifasha abanyeshuri, abarimu n’abaturage batuye muri Kivuruga no mu mirenge ituranye na yo nka Busengo na Nemba. Ubusanzwe yakira abarwayi bari hagati ya 50 na 60 ku munsi, bitewe n’ibihe by’umwaka n’indwara zihari.

Umuyobozi w’ivuriro rito rya Buhuga, Cyinthia Ntwari, yambwiye ImvahoNshya ko iryo vuriro ryaje gukemura ibibazo byinshi byari bihari, birimo ubukerererwe bwo kugera kwa muganga n’ingendo zivunanye abaturage bakoraga.

Yagize ati “Mbere y’uko dutangira gutanga serivisi, abaturage bakoraga ingendo ndende bajya i Nemba, i Gatonde cyangwa bakajya i Musanze. Hari abageraga kwa muganga barembye kubera urugendo rurerure."

Yunzemo ati " Ubu tubafasha kubona ubuvuzi bw’ibanze bwihuse kandi hafi yabo, bigabanya igihe n’amafaranga bakoreshaga.”

Yakomeza avuga ko batanga serivisi zitandukanye zirimo gusuzuma no kuvura indwara zisanzwe, gutanga imiti, gupfuka no kuvura ibisebe, gukingira abana, serivisi zo kuringaniza urubyaro ndetse no gukurikirana ubuzima bw’umubyeyi n’umwana.

Ati “Hari indwara nyinshi zivurirwa hano bitabaye ngombwa ko umurwayi yoherezwa kure, keretse izisaba ubuvuzi bwisumbuyeho, birenze ubushobozi bwacu nko gukura amenyo n’ibindi.”

Abaturage bavuga ko kuba iryo vuriro riri hafi byaborohereje cyane, nk’uko umwe mu batuye mu Kagari ka Cyintare Habamenshi Jean Baptiste abivuga.

Yagize ati “Twajyaga tuvunika tujya i Nemba cyangwa i Gatonde, rimwe na rimwe tugahaguruka kare cyane. Ubu iyo turwaye tugera ku ivuriro ry’ibanze mu gihe gito, tukavurwa tugasubira mu mirimo.”

Uwitwa Musoni Egidie utuye mu Murenge wa Kivuruga, ni umubyeyi w’abana batatu, na we avuga ko iri vuriro ryavunnye amaguru.

Yagize ati “Nigeze kurwara nijoro mfite umuriro mwinshi. Mbere twajyaga dutegereza ko bucya tukajya i Nemba, ariko ubu nahise njya ku ivuriro ry’ibanze rya Buhuga. Baransuzumye, bampa imiti, mu gitondo numvaga meze neza.”

Umukozi w’Akarere ka Gakenke ushinzwe ubuzima, Hategekimana Theogene, avuga ko gushyiraho ivuriro ry’ibanze mu Mirenge byagabanyije cyane ibibazo by’ingendo ndende abaturage bakoraga bashaka ubuvuzi.

Yagize ati “Intego ni uko umuturage abona ubuvuzi bw’ibanze hafi aho atuye. Kugeza ubu, buri Murenge w’Akarere ka Gakenke ufite nibura ivuriro riciriritse rifasha abaturage kubona serivisi z’ibanze.

Ibyo byagabanyije umuvundo ku bigo nderabuzima no ku bitaro, kandi byorohereza abaturage, ikindi ntabwo abaturage bakirembera mu ngo.”

Ivuriro ry’ibanze rya Buhuga ryubatswe mu rwego rwo gufasha abaturage n’abanyeshuri bari hafi yaho kubona ubuvuzi bw’ibanze bwihuse.

Feb 26, 2026 - 04:01